Last updated on August 1st, 2024 at 12:38 pm
Inshoza
Utwatuzo ni utumenyeto tutari inyuguti ariko dukoreshwa mu nteruro kugira ngo usoma cyangwa uvuga aruhuke cyangwa se yerekane ubwoko bwayo. Utwatuzo dushobora gusoza interuro cyangwa se tugakoreshwa hagati mu nteruro.
Utwatuzo dusoza interuro ni akabago, akabazo n’agatangaro mu gihe udukoreshwa hagati mu nteruro ari utu dukurikira: akitso, akabago n’akitso, uturegeka, utubago tubiri, utwuguruzo n’utwugarizo, udukubo, akanyerezo ndetse n’udusodeko.
Leave a comment