Last updated on August 1st, 2024 at 12:36 pm
Ikinyarwanda ni ururimi kavukire rw’Abanyarwanda ruvugwa mu gihugu cy’u Rwanda kuburyo abenegihugu bose bashobora kumvikana. Ururimi rw’Ikinyarwanda ntiruvugwa mu Rwanda gusa ahubwo runavugwa no mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari. Bimwe muri ibyo bihugu Ikinyarwanda kivugwamo ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ubugande, ndetse na Tanzaniya. Ibihugu bikikije u Rwanda kandi bifite indimi zijya gusa n’Ikinyarwanda. Aho twavuga nk’Ikirundi cy’i Burundi ndetse n’izindi ndimi zitandukanye zo mu Bugande.
Nk’uko tubikesha Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC); Ikinyarwanda nk’izindi ndimi ni igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku gukoresha ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi yatuye abantu bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho.
Ururimi rw’Ikinyarwanda ni inkingi ikomeye ibumbatiye umuco nyarwanda ndetse n’amateka. Ibi bigaragarira mu Buvanganzo Nyarwanda burimo imbyino, ibisakuzo, ibitekerezo, amahamba, amahigi, amasare, ibisingizo, ibihozo, amagorane, ibitongero, imigani, insigamigani, ibyivugo, amazina y’inka, ndetse n’ibisigo. Izi ngero z’ubuvanganzo zigaragaramo imigenzereze, imyifatire, imibanire, imyemerere n’indangagaciro ndetse n’ amateka by’Abanyarwanda.
Ikinyarwanda ni ururimi rufite uruhare rukomeye mu mibereho y’Abanyarwanda. Uretse kuba rufasha mu kumvikana, gusabana, gushyikirana, kugezanyaho amakuru, kuranga ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza, kugaragaza imbamutima; runahuza ndetse rukanunga abantu. Iyo abantu barimo bavuga Ikinyarwanda baba babumbatira, bakuza ndetse banasakaza umuco nyarwanda. Mu gihe ababyeyi bacira abana babo imigani cyangwa se abanyeshuri biga ibisigo n’ibyivugo, bamenyeramo amateka yaranze u Rwanda bigatuma bayabumbatira ndetse bakazanayasangiza abazabakomokaho.
Ururimi rw’Ikinyarwanda nk’igikoresho kibumbatiye umuco, ubumenyi n’amateka by’Abanyarwanda rugira uruhare ntagereranywa mu kubaka ndetse no guteza imbere umuryango nyarwanda. Ibi bigaragarira mu mahuriro atandukanye aho usanga abantu bungurana ibitekerezo by’uko bakwiteza imbere banateza imbere u Rwanda. Ibi bishoboka kubera ko baba bavuga ururimi rumwe rw’ Ikinyarwanda badasobanya, bakumva ibintu kimwe bityo inama n’ingamba bafatiye hamwe bikaba ntakuka.
Kubera umwanya Ikinyarwanda gifite mu mibereho y’Abanyarwanda; buri Munyarwanda akwiye kucyiga ndetse akakivuga neza. Mu kwiga Ikinyarwanda, umuntu amenya umuco, imitekerereze n’indangagaciro by’abakurambere binyuze mu buvanganzo bwacyo. Ibyo bifasha abana gukura babereye igihugu kuburyo bashobora gutandukanya ikibereye n’ikitabereye umuryango nyarwanda. Umwana wize Ikinyarwanda amenya agaciro kacyo, akakivuga afite ishema bityo agakura agikuza ndetse agiteza imbere kugira ngo kitazazima. Umunyarwanda uvuga Ikinyarwanda neza aba yubaka ubushobozi bwo kudatwarwa n’indimi z’amahanga ndetse akanashishikarira kugikuza ngo kitazamirwa n’iterambere rizana na byinshi.
Kubungabunga Ikinyarwanda ni inshingano za buri Munyarwanda kubera ko ari umurage barazwe n’abakurambere. Kucyiga ukakivuga, ndetse ukacyandika neza utakivangamo indimi z’amahanga; ni ukukirengera, kugiteza imbere ndetse no gusigasira umuco n’amateka by’Abanyarwanda.
Leave a comment