Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Hariho umukecuru akagira umukwe we kure.
Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w’irobe n’umukuzo w’inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze arikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruri ku zuba.
Urukwavu rumubonye, ruti: “Tura! tura tura nyogoku!
Tura bitaraba nabi !…
Tura bitaraba nabi !…
Mfite amacumu abiri :
Rimwe ndarigutera, irindi ndarigusongesha !”
Umukecuru aratura, urukwavu rujyana mu mwobo ibyo yari yikoreye!
Rumaze gusuka rumuha agatebo ke, arataha.
Bukeye agenza kwa kundi rurongera rujyana mu mwobo.
Ahindukiye ahura n’umwuzukuru we.
Ati: “hariya hari umugabo, uko duhuye aranyambura.”
Undi ati: “aho none si urukwavu?” Ubundi uzashyiremo Rukamba.
Nirukubwira ngo tura, uzature, maze ureke rupfundure!
Bukeye umukecuru ashyiramo Rukamba, arapfuka, arikorera. Rumubonye, ruti: “tura, tura, tura.” Na we ati: “ndatuye, mwana wanjye, ngwino wende !”
Ruraza, rupfunduye rusanga ni Rukamba.
Rushyiramo, Rukamba irarugereka…
Tari tari, tari tari !…
Aho rugeze rujya gusesera mu mizi y’igishyitsi, Rukamba isingira ubuguru, ruti: “si jye wakwata, wakwata Mizi ya Munyinya !”
Rukamba irekura amaguru ifata umuzi.
Agakwavu kaba kandurutse.
Rukamba irataha na ko ntikasubira iyo nzira.
Leave a comment