Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umusaza yari afite abuzukuru batatu b’abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane. Bukeye arababwira ati: «Bana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa. » Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo.
Umunsi umwe, umusaza amaze kubona ko kubabwiza ururimi ntacyo bimaze, yigira inama yo kubaha urugero. Niko kubihererana, nuko yenda inkoni eshatu, akurebera n’umurunga ukomeye cyane, maze arazihambiranya. Arangije, arababwira ati: «Ntimureba izi nkoni uko ari eshatu; mukabona n’ukuntu zihambiriye cyane? Umva ko muri abasore, mukaba mufite n’imbaraga nyinshi, mbarahiye ko nta n’umwe washobora kuzivuna! »
Ba basore barisekera, barangije baramusubiza bati: «Uzi ko nta n’umwe uturusha imbaraga kuri uyu musozi, none ubwo busa ni bwo bwatunanira? Twagize ngo ni n’ikindi uduhamagariye! Yewe gusaza ni ugusahurwa koko. » Umusaza ati: «Ngaho nimugerageze, ndebe ak’ubwo busore bwanyu! »
Ba bahungu uko ari batatu bakuranwa za nkoni zihambiriye. Bagerageza kuzivunisha amaboko, birabananira, bashyira ku mavi biba iby’ubusa.
Nuko umukambwe na we uko yakabitegereje aboneraho maze arabaseka cyane, arangije arababwira ati: «Ntiduhwanyije imbaraga, muruzi uko iminsi yangize; ariko kandi, ibyo ntibyambuza gushobora kuvuna izi nkoni zabananiye muri abasore! »
Abahungu bariyamirira cyane bati: «Mbese noneho uri mu maki sogoku? Uzi ko umaze gusaza koko? Ubona ko icyatunaniye ari wowe uri bugishobore kandi uruzi ugeze mu zabukuru? Have wikwirirwa wiyumya, ntiwabishobora. » Na we ati: «muraba mureba. »
Nuko umusaza agufatira za nkoni, arazihambura, maze agafata imwe imwe akayikonyora. Hanyuma abwira abuzukuru be, ati: «Bana banjye uko mumaze kubibona, kugira ngo nshobore kuvuna izi nkoni kandi ubwanyu zabananiye, nabanje kuzihambura, kuko zikiri hamwe zari zikomeye. Namwe rero nimutandukana, umwe akaba ukwe, undi ukwe, mugahora muryana, abanzi banyu bazaboneraho maze babagirire nabi. Naho nimwibumbira hamwe, mbese mukumvikana mukaba abavandimwe nyabo, ntawe uzabatinyuka, ahubwo rubanda bazajya babareba babatinye, maze babubahire icyo.
Ba buzukuru bamaze kubyumva, bigira inama yo kwiyunga, amahane ashirira aho. Ndetse n’ubabonye, ugasanga abubashye kandi yifuza kubigana.
«Ababiri bishe umwe. »
Leave a comment