Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Hari umwana w’umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati: «Simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje! Bagira ngo babitse ibiryo by’abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye!
Bityo mbese ugasanga igihe cyose uwo mwana akunda gukorakora, kunyukura utuntu twose, gupfundura inkono n’ibindi. Ishyerezo ariko baza kumutaruraho iyo ngeso.
Ako kamenyero yari yarafashe akiri muto, kaza kumuviramo ingeso atazikura! Ababyeyi be ntako batagize ngo bayimuceho, ariko bikaba guta inyuma ya Huye! Ndetse yamubayemo akarande, ababyeyi be, rubanda, abo bigana bose, baje kumenya ko Nyiranda agira akaboko karekare!
Mu museso wa kare ababyeyi baramubyutsaga ngo ajye mu ishuri; aho rubanda akabaduka atagombye kugundira ikirago nk’uko abana bamwe bakunda kubigira! Nyiranda agakaraba agatima kari ku biti by’amacunga byari iruhande rw’inzira yanyuragamo ajya mu ishuri. Ndetse n’adahishije yapfaga guca! Bigatuma akererwa ishuri.
Umwarimu yamubaza icyamukerereje, Nyiranda akamusubiza ko ababyeyi bari bamutumye. Mbese ari bo, ari n’umwarimu we, ntawamenyaga aho Nyiranda akerererwa. Ishyerezo Mwarimu wa Nyiranda na we aza kumenya ingeso ye. Ababyeyi be bo bari barayitahuye kera, kuko bari basigaye bamugenzura! Bajya kugira aho bajya bagakinga inzugi zose, akarusigara inyuma. Umwana atangira kunanuka kubera gushukura, yaryaga ibyo bamugaburiye, ntibimubuze kugira umururumba, ntahage, agahora ahagaritse agatima.
Umunsi umwe, nyina aza kwibagirirwa imfunguzo imuhira. Nyiranda azibonye ati: «Natanzwe!» Agufatira imfunguzo vuba vuba akebaguza, maze akugira mu nzu, aho nyina yakundaga kubika ibintu, ahumira ku gikombe cyuzuye umuti wari ugenewe kwica isazi ati: «Reka mbanze nirenze aka gakombe, mbone kwitonda! Nanjye ndore ye! Aho mama angejeje no kunkingirana kwe!»
Mu gihe atangiye kugotomera, nyina aba arakinguye. Nyiranda akubitwa n’inkuba! Nyina amukubise amaso ati: «Aho murabona! Sinakubwiye ubusambo bwawe! Ubwo burozi urabukizwa n’iki? Wari uyobewe ko ari umuti so yazanye wo kwica isazi? Mbese ubundi urinda kwiba ari uko wabuze icyo urya? Hari undi tuvunikira utari wowe? Uri intezarubwa!»
Nuko nyina atangira gutabaza abahisi n’abagenzi, ashaka uwamurangira umuti wo kumurutsa. Muri bo haboneka umwe w’inararibonye, amurangira amata ho umuti. Amutegeka kumuha menshi ngo yijute. Bakimara kuyamuha, umwana arushaho kugira iseseme no kumererwa nabi mu nda, nuko sinakubwira acisha hasi no hejuru! Nyamara ariko ntibyamubuza gukomeza kumererwa nabi, amara igihe kirekire atajya mu ishuri. Arahira kutazongera kurya icyo adahawe.
Leave a comment