Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Ababyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko nta we ubumva nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati:«Imana yankijije urwa mbere izankiza n’urwa kabiri!» Aryama ataryamye… Mu museso wa kare azinduka agira ngo ajye gushaka twa tubuye. Ageze ku rugi asanga ruradadiye, abura uko abigenza arahindukira.
Ntibyatinda umugabo abyutsa umugore we n’abana ati:«Mubyuke tujye gushaka inkwi.» Asa n’uwihanangiriza abana ati:«Muramenye ntimwongere kwigira indangare nk’ubushize.» Abana barabyuka barihumura barangije nyina abaha agatsima ko kwica isari.
Nyangufi ake ntiyakarya ahubwo aratekereza ati:«Ubwo nabuze twa tubuye, uwakoresha uyu mutsima nkagenda nywumanyurira mu nzira data ari butunyuzemo, nazatuma dushobora kugaruka.» Nuko awushyira mu gafuka arinumira.
Ubwo ababyeyi na bo baba bamaze kwitegura, bashyira nzira baragenda ariko noneho banyura indi nzira. Bakigera mu ishyamba, Nyangufi afata umutsima we atangira kugenda awumanyurira mu nzira se abanyujijemo barinda barigera rwagati ha handi se yashakaga kongera kubasiga.
Bamaze kurigeramo ababyeyi baza kurabukwa akarari k’ahantu h’icokori. Sinzi uko bongeye kureba abana ku jijo maze bicoka muri ka karari, maze bisubirira imuhira. Abana basigara muri rya shyamba.
Abana babuze ababyeyi babo, bagira ubwoba cyane kubera ko bari basigaye bonyine muri iryo shyamba. Nyangufi we ariko ntibyamukura umutima kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza imuhira. Nuko abwira bakuru be ati:«Nimuhumure munkurikire gusa, ndabereka inzira igera imuhira.» Abajya imbere yizeye kuyoborwa na wa mutsima ariko ntakamenye ko inyoni zawiririye! Amara umwanya ashaka aho yagiye awunaga arahabura na we atangira kugira ubwoba ariko abihisha bakuru be.
Bazerera iryo shyamba ryose, uko bagenda bakarushaho kuyoba no kuryinjiramo. Igicuku kimaze kuniha, haza umuyaga batigeze bumva aho bavukiye, noneho kubera umwijima, barushaho gukuka umutima. Inyamaswa zabikanga zikagenda zinyuranamo hirya no hino. Bakumva inkubi y’umuyaga bakagira ngo ni impyisi zihuma zije kubarya. Ubwoba burabica noneho ntibaba bagitinyuka no kuvugana. Ntibyatinda imvura iragwa, imbeho irabica, intoki zihinduka ibinya. Inkuba zirakubita abana bagwa igihumure, batambuka bakagwirirana mu byondo, bajya kubona bakabona bagarutse aho bavuye. Mbega akaga!
Nuko Nyangufi aribaza, asanga bakora ubusa, niko kurira igiti ngo arebe ko hari icyo yarabukwa imusozi. Ageze mu bushorishori bwacyo, areba hirya no hino maze arabukwa urumuri runyenyeretsa hakurya y’iryo shyamba. Aherako aramanuka. Ageze hasi rwa rumuri ntiyongera kurubona; biramubabaza cyane yumva bimuciye intege.
Umuhungu muzima ajya imbere bapfa kugenda. Hashize umwanya babona basohotse mu ishyamba hafi ya rwa rumuri. Nuko bakomeza kuyobagurika barugana kugeza igihe bagereye ku nzu rwarimo. Iyo nzu ikaba iy’igisimba cyitwa Nyamuryabana ariko umugore wacyo akaba umuntu!
Aba bana barakubititse pe