Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu; uw’imfura yari ageze nko mu kigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari uwo kwasa inkwi akazigurisha agakuramo amafaranga yo kumutunga we n’ab’iwe bose. Bari abakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko batashoboraga kubona ibitunga abo bana uko ari barindwi kuko nta n’umwe wari ugejeje igihe cyo kwirwanaho.
Icyarushagaho kubatera agahinda, ni umwana wabo w’umuhererezi yahoraga abatera impungenge, ntagire ikintu kimushimisha agahora yigunze kandi ntavuge. Iyo yakoraga igikorwa cyiza giturutse ku mutima mwiza yari yarivukaniye, we yibwiraga ko akoze ikintu kidatunganye. Yari mugufi cyane ku buryo yavutse areshya n’urutoki rw’igikumwe maze bakurizaho ku mwita Nyangufi.
Uwo mwana bari baramwishyize mu mutwe bose, ikibi cyose gikozwe muri urwo rugo akaba ari we cyitirirwa. Nyamara ni we warushaga bakuru be ubwenge n’ubwitonzi ndetse no guteganya, ntiyari ashamadutse, yavugaga make ariko akumva menshi.
Bukeye amapfa aratera inzara irabiyogoza rwose muri icyo gihugu. Murumva namwe umuntu wari ufite abana barindwi kubahahira ntibyari byoroshye yari akomerewe cyane. Kubahahira ntibyari bimworoheye ariko akomeza kugerageza ageze aho abura ibibahaza kubera igiciro cyari cyarazamutse muri icyo gihe, bitewe n’inzara yari yaraje ari kirimbuzi.
Umugabo amaze gushoberwa yigira inama yo guta abo bana mu ishyamba. Inama amaze kuyuzuza ntiyayihisha umugore we ahubwo ayihisha abana be gusa. Mu ijoro araye ari bujye guta abo bana muri rya shyamba, umugabo akangura umugore we kugira ngo amugire inama yari yungutse ku kibazo bari bamaze iminsi bibaza cyerekeye uko bakwiye gutunga abo bana. Ubwo ariko abana bari baryamye kare.
Umugore amaze gukanguka, umugabo amubwirana agahinda kenshi ati: «Umva rero mugore wanjye, urabona neza ko tutagishoboye gutunga bariya bana, none niyemeje ko ejo nzajya kubata muri rya shyamba njya nasamo inkwi; bazagenda baribwe n’inyamaswa aho kugira ngo nzabone inzara ibanyicira mu maso. Ibyo bizatworohera cyane kuko mu gihe bazaba bahugiye mu guhambira inkwi tuzabihisha maze tugahindukira batatureba.»
Ntimuyobewe rero impuhwe z’ababyeyi umugore yamaze kumva ayo magambo maze akubitwa n’inkuba maze asubiza umugabo we ati:«Ubwo se ibyo uvuze ni ibikuvuye ku mutima? Cyangwa se hari ukundi wabaye? Nta n’isoni ufite? Ibyo bisubize aho ubikuye! Wowe se ko uri mukuru hari aho wabibonye? Ni wowe ugiye kuzaba Nyamuhamba ababona?» Umugabo we aho kugira ngo yumve neza igisubizo cya kibyeyi umugore amuhaye, atangira kumutwama avuga ati:«Umva nawe ubwenge bw’abagore! Ubwo se aba bana urabona tuzabatungisha iki? Njyewe ntakundi, natekereje byarangiye, ndetse byuka witegure kuko nawe tujyana. Singiye kuzabona abana banjye bapfa urw’agashinyaguro.»
Umugabo akomeza kumvisha umugore we ko badashobora kubona icyatunga abo bana, ariko biba iby’ubusa. Umugore yari umutindi nyakujya, ariko umutima we wa kibyeyi ntutume yemera kwijugunyira ibibondo. Umugore akomeza kwiyumvira atekereza ukuntu inzara izamwicira abana mu maso, atekereje agahinda bizamutera, na we yemera igitekerezo cy’umugabo we. Nuko ajya kuryama ariko amarira amuzenga mu maso.
Ubwo ariko Nyangufi ibyo ababyeyi be bari barimo yari yabimenye kare. Yari umwana uzi ubwenge butangaje kandi ntiyagiraga ikintu na kimwe kimutera ubwoba. Yamaze kumvira ku buriri bwe ibyo se avugana na nyina, abyuka buhoro maze ajya munsi y’intebe se yakundaga kwicaraho kugira ngo abashe kumva ibyo bavuga.
Yamaze kubyumva neza asubira ku buriri ariko ntiyarushya agoheka ahubwo arara atekereza uko agomba kubigenza kugira ngo we na bakuru be bazashobore kwikura muri iryo shyamba. Mu museso wa kare abyuka ajya ku mugezi wari hafi y’iwabo ahatoragura utubuye twera atwuzuza udufuka we maze agaruka imuhira.
Ntibyatinze buba burakeye neza nuko wa mugabo abyutsa umugore n’abana ariko akaba yanogeje inama yo kubabwira ko noneho bari bumuherekeze, bakajya kumutwaza inkwi mu ishyamba. Nuko arabyuka, na bo barabyuka, maze arababwira ati:«Uyu munsi muramperekeza na nyoko kugira ngo muntwaze inkwi, umwe arazana izo ashoboye maze tuzishyire hamwe tuzigurishe amafaranga, noneho ahari yaba menshi tukayahahisha ibidutunga nibura icyumweru.» Abana babyumvise bishimira kujya kureba aho hantu ha kure bari kumwe n’ababyeyi babo, baherako baboneza iy’ishyamba ariko Nyangufi yirinda kugira icyo abwira bakuru be mu byo yari yumvise.
Leave a comment