Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Habayeho umugabo Ruhato akaba n’umuhigi. Umunsi umwe ajya guhiga, avumbura agasimba yirirwa akirukaho ageza nimunsi atarakica. Amaze kunanirwa abaza ako gasimba ati: «Wa gasimba we uri iki?» Karamusubiza kati: «Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.» Umugabo ati: «Ruhato nkwice!» Agasimba karahagarara arakica agiye kukikorera karamunanira. Umugabo arongera ati: «Ruhato nkwikorere!» Agasimba karareka arakikorera akajyana imuhira.
Akagejeje mu rugo agize ngo aratura ka kanyagwa kanga kumuva ku mutwe. Arongera ati: «Mbe wa gasimba we uri agaki rwose?’ Agasimba kamusubiza nka mbere kati: «Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.» Umugabo ati: «Ruhato nguture!» Agasimba karemera aragatura.
Umugabo na we atyaza imbugita, ayitikuye ka gasimba yanga guhita. Ruhato ati: «Wa gasimba we uri iki?» Kamusubiza nka mbere. Umugabo ati: «Reka nkubage!» Karemera arakabaga; arangije barateka. Inyama zimaze gushya, umugore agize ngo aragabura, inyama zanga kuva mu nkono. Umugabo ati: «Wa gasimba we uri iki?» Agasimba kamusubiza kwa kundi. Umugabo ati: «Ruhato nkurye!» Agasimba karemera kava mu nkono arakarya.
Umugore abibonye abwira umugabo we ati: «Kandi wa mugabo we ntuzisazira, wabonye he inyama ziribwa zivuga!» Umugabo ati: «Ceceka wa mugore we; nyihera umutsima gusa maze nkwereke!» Umugore ati: «Uko biri kose sinsangira nawe.» Umugabo ati: «Zireke nzirire n’ubundi ni njye zaruhije!»
Umugabo atangira kurya, abwira umugore ati: «Ariko wakwiririye, ubwoba bugiye koko kukwicisha ipfa n’inzara?» Umugabo aririra arangije araryama.
Igicuku kinishye, nyamugabo ashaka kwituma, ageze yo biramunanira, ati: «Wa mugore yambwiye ukuri.» Arakomeza arahatiriza ariko biba iby’ubusa. Ni ko kuvuga nka mbere ati: «Mbe gasimba uri iki?» Na ko kati: «Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.» Umugabo ati: «Ruhato nkunnye.» Agasimba kamuturumbukamo kiruka, umugabo na we ahita agwa aho.
Si jye wahera hahera umugabo n’ubusambo bwe.
Leave a comment