Last updated on August 1st, 2024 at 12:49 pm
Nzakunda kujya mu ishuri, mpigire ubumenyi bwo gufindura ibyanditswe, bityo mbe mvuye mu mubare w’abatazi gusoma no kwandika. Nzahigira imyuga n’ubundi bukorikori.
Ningera mu ishuri nzitonda nige nshyizeho umwete. Nzajya nsubiza umwigisha ambajije, nsobanuze ibyo ntumvise. Sinzarangaza bagenzi banjye ngo mbabuze kwiga.
Nimara kumenya gusoma, nziga n’ibindi byinshi: Imibare, Igifaransa, kurondora ibidukikije no kubisobanukirwaho. Nzahigira kwifata neza, mpigire ikinyabupfura no kubana neza n’abandi. Sinzakuza igihagararo gusa, nzongera ubwenge kandi nihatire kujya mbere. Bityo nzigirira akamaro nkagirire n’igihugu cyacu.
Leave a comment