Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umugabo yabaye aho, bukeye abyara umukobwa amwita Ndabaga. Yamaze kumubyara, asiga ari uruhinja aratabara. Arahaba, nuko yabona uturutse iwabo, akamubaza uko umwana we angana. Bakamubwira ngo amaze kuba mukuru. Abandi batabaranye na we bagakurwa bagataha, we akabura umukura, kuko yari yaravutse ari umwana umwe, na we akaba yaratabaye atarabyara umutabazi.
Ndabaga akura atazi se, amaze kumenya ubwenge, yiga gusimbuka no kurasa. Aho kwitoza imirimo y’abakobwa, akihata imirimo y’abahungu gusa, abandi bakabiseka batazi icyo abigirira.
Ndabaga yashakaga uko yazajya gucungura se mu itabaro kuko yari ahamaze imyaka itabarika. Ndabaga yaragiraga inka akazishora, akazicira icyarire, akazisasira, akazikenura ku buryo bwose. Ndabaga amaze kuba inkumi, ajya mu bacuzi, abasaba kumuca amabere, ati: «Kandi nzabahemba.» Amabere bayamukirizaho, bamwomoza imigera icanye. Amaze gukira abwira nyina ati: «Ngiye gucungura data, dore iki gihe cyose amaze ibwami!»
Ndabaga araboneza ajya gutabara. Ageze mu rugerero, aboneza asanga se, nta we abajije, aramwibwira. Nuko bajya ahiherereye. Ndabaga abwira se ko yize imirimo y’abahungu ku buryo nta muhungu umurusha gusimbuka cyangwa ngo amurushe kwivuga cyangwa kurasa. Ati: «Ejo uzazinduke utaha nzagusigarira ibwami.»
Buracya se arataha. Ndabaga aba aho, aba intwari; ibyo yakoraga byose yabikoranaga umutima w’isuku no kugira imbaraga zitangaje; ibyo byose bigera ibwami, umwami aramushima. Biratinda baza kumenya ko Ndabaga ari umukobwa! Babibwira umwami, biramutangaza cyane, ati: «Nta mukobwa ugira ubutwari nka we!»
Nuko umwami ahamagaza ingabo zari mu itabaro ati: «Nimutahe ibintu byageze iwa Ndabaga! Mbega n’iyo byageze u Rwanda rusigaye ruhuruza n’abagore!» Umwami abaza Ndabaga inka yanyaze! Ndabaga ati: «Ni nyinshi.» Umwami azimugororera zose kandi ati: «Ugende ubwire so ko yabyaye!»
Ni aho imvugo yavuye ngo: «Ibintu byageze iwa Ndabaga!»
Leave a comment