Last updated on August 1st, 2024 at 12:49 pm
Isega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti: « Ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe n’iki, ko jyewe nabuze ikintunga? » Imbwa irayisubiza iti: «Aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo. »
Bigenda biganira. Isega iza kubona ikintu mu ijosi ry’imbwa, irayibaza iti: « Icyo ni iki wambaye mu ijosi? » Imbwa irayisubiza iti: «Ahari ni umunyururu wanjye ubonye. » Isega iti: « Simbizi. » Ese wo umara iki? » Imbwa irayisubiza iti: «Iyo bashaka ko ntirukana abantu, banshumika ukwanjye, bakanzanira inyama n’ibindi biryo byiza. » Isega irayisubiza iti: «Mugenzi wanjye, nkunda ibiryo cyane, ariko kubirira ku nkomo nsanze ntabishobora. Urabeho. »
«Kwishyira ukizana biruta kure ubukungu buboshye nyirabwo. »
Leave a comment