Last updated on August 1st, 2024 at 12:49 pm
Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga. Umutware wazo arazibaza ati: « Aya masaka yamenwe n’iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama. » Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose.
Umutware wazo arazibwira, ati: « Sinababujije mukanga ? Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo. » Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana. Zigeze imuhira, ziti: « Tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo ? » Umutware wazo ati: « Nimuze dusange umutware w’imbeba, ahari yashobora kudukiza. »
Ziragenda zisanga umutware w’imbeba yicaye ku ntebe y’ubutware. Ziramubwira ziti: « Twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza. » Umutware w’imbeba abwira ingabo ze ati: « Nimuce uyu mutego vuba. » Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo.
Maze zibwira imbeba ziti: « Mubaye inshuti z’ amagara. » Nuko ziherako zirataha.
Natwe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe. Dukurikize inama z’ abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w’ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago.
Leave a comment