Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziriye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, irivugiza. Bihehe irahunga. Ihura n’intama. Bihehe iti: “Wa mugabo we, urava he?”
Intama iti: “Ndava i Nyanza.”
– Hari mateka ki?
– Hari iteka rica urugomo.
– Wibeshya!
– Reka dusimbuke iriba riri hariya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y’i Nyanza.
– Ni koko !
Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iriba. Intama irigendera, isiga Bihehe muri iryo riba yivurugutamo.
Intama igeze kure gato, ihura n’agakima. Agakima kati : “Ni iki ko wiruka ?” Intama iti : “Ni Bihehe.”
Agakima kageze ku iriba, kabonamo Bihehe. Kati: “Urakora iki aho ngaho?” Bihehe iti: “Naguye muri iri riba, ariko uwankuramo namugororera.” Agakima kayihereza umurizo, karayikurura ivamo. Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umurizo.
Agakima kati: “Ndekura se!”
Bihehe iti: “Nkurekure ungiriye neza?”
Agakima kandi karahagoboka. Kati: “Jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire.” Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muri rya riba. Udukima turigendera.
Bihehe iti: “Ayi weee! Umushotsi wa mbere unsanga aha aravuza induru, maze abantu benshi baze banyice!”
Leave a comment