Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Amapfa yarateye Bakame irasonza;
Maze yibuka ibyo gusuhuka.
Iti: “Mu Kinyaga mpafite mabukwe
Nahakoye inka zanjye umunani.”
Bakame iragenda, ibonye inaniwe,
Ijya mu gicucu munsi y’igiti,
Irora hejuru ibona icyiyone
Gitamiye umunopfu w’umutari.
Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti: “Henga nihendere ubwenge Cyiyone.
Amashyo Cyiyone, urakoma neza!
Noneho si ubwiza urasa na bike!”
Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti:
“Uburanga mbuhwanya n’ihoho.”
Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa,
Umutari uragwa, Bakame irawusama.
Bakame iti: “Cyiyone wimena umutwe
Gapfe utambyiniye wa gisambo we!”
Icyiyone kiti: “umpenze irya none!”
Gisigara cyimyiza imoso.
Leave a comment