Last updated on August 1st, 2024 at 12:46 pm
Ni Ruhaya rw’isekurume
Rwa murarika icyanwa
Iyo yarase igihembe
Udusekurume turayihunga.
Igira ibihembe bireba inyuma
Ikagira ubwanwa irarika iteka;
Igira umugara wo ku mugongo
Ikawushinga iri ku rugamba.
Igira imihore myiza cyane
Ikaba itungo ryo mu batindi.
Iyo bayikuyeho uruhu rwayo
Abenshi muri bo baravugishwa.
Iyumvire nawe uyu munyabugoyi
Ngo aravugishwa abonye igaramye.
Yarazindutse ajya gusura
Se w’umugore we mu Rugerero.
Agezeyo asanga barayibaga
Inyama ngizo hirya hino
Baragabagabana biracika.
Abana benshi barabya indimi,
Aramwenyura akorora buhoro
Arasuhuza barikiriza,
Bamuha icyicaro araruhuka
N’agatabi aratumagura,
Umukuzo uraza yica inyota,
Akebuka hirya aho bazigabana
Amazi menshi amwuzura akanwa
Akabona imbugita ziraca ibintu.
Hashize umwanya uringaniye
Nyina w’umugore we ajya mu kirambi,
Avugira mu gutwi kwa Ruhabuka
Ari we mugabo we akunda cyane,
Ati: “Murarebe uko mumugenza
Uriya mwana w’umunyarwanda.”
Wa muhungu bimujya mu gutwi
Yirya icyara abyinisha intebe,
Arasukuma gukoma yombi
Amasoni aranga abura uko agenza,
Arahaguruka ajya ku irembo
Arinanura agaruka mu rugo.
Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga.
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z’iyo mfizi
Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora.
Abwira umwana asubira iwabo
Abwira ab’iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,
Aravugishwa bishyira kera,
Ati: “Nageze iwanyu munsi y’uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy’inzu ngo pi!
Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa.
Bampa umukuzo ndawicarira.
None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize,
Umpe n’isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n’ubugali bwo kuziteka
Umpe n’ikinono kivamo isosi.”
Nyirakanaka ngo abite mu gutwi
Araseka cyane ibi byimazeyo.
Afatwa n’impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,
Ati:” Erega Ruhaya yari inkozeho!”
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by’abasenzi.
Leave a comment