Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeri akaba mu nsi. Gikeri yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeri yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.
Nkuba abaza Gikeri ati: «Ese Gikeri, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he? Ubutemesha iki? » Gikeri ati: «Mfite umuhoro wanjye ngomba gusakara inzu yanjye simvirwe. »
Nkuba ati: « Nanjye rero ndi umukene, untize uwo muhoro wawe nitemere ubwatsi njyane ku ijuru, njye kwisakarira inzu. Umugore n’abana ntibagira aho bicara. » Cyakora Gikeri abyumva vuba, abaza Nkuba ati: « Ese Nkuba ndaguha umuhoro wanjye nzawushyikirizwe n’iki, ko ureba ntagira amaguru? »
Nkuba ati: « Nzawuzana vuba. » Gikeri ahereza Nkuba umuhoro, aragenda atema ubwatsi. Ariko ubwo Nkuba yatemaga ubwatsi, Gikeri yaribwiraga ati: «Ndabizi, Nkuba ni umuntu ugira amahane, kandi ntazongera kugera ino ubwo ashyikiriye umuhoro wanjye. » Gikeri aranyaruka yigira mu kiba cy’ubwatsi.
Nkuba akubita ubwatsi abugeza mu ijuru, abutura ku kibero cy’inzu iwe. Umugore ati: « Ese noneho ubu bwatsi ubukuye he? » Undi ati: « Wa mugore we ceceka. Ibintu mbonye ntibigira uko bisa. Nahuye n’umugabo Gikeri ampereza uyu muhoro, ariko nzarebe aka Gikeri na Nkuba. Ntabwo rwose uyu muhoro nzawumusubiza. Reka njye nitemera ubwatsi, nisakarize inzu, ntabwo Gikeri azagera ino». Umugore ati: « Uzaba umuhemukiye cyane. » Undi ati: « Reka da! Ntabwo namuhemukira. »
Nkuba akajya aca ubwatsi, arasakara, amererwa neza. Gikeri aranyaruka yitura mu kibero cy’inzu, noneho Nkuba akibwira ngo ntabwo ibyo avuga Gikeri abyumva.
Gikeri yibera aho ngaho, iminsi munani basezeranye igeze, Gikeri aranyaruka ajya mu irembo kwa Nkuba. Arakorora. Yemwe abo kwa Nkuba? Nkuba ati: « Yee! Nimwumve abo bantu! » Ati: « Sinzi umpamagaye. » Gikeri arakorora. « Erega ni jye Gikeri. Umuhoro wanjye warawutindanye, none nari nje kuwureba. » Undi ati: «Koko iminsi ibaye miremire. Ariko utahe usubire imuhira, na none iminsi ni umunani, uwa cyenda, nkakuzanira umuhoro wawe. »
Gikeri yisubirira mu kibero cy’inzu. Nkuba yibera aho. Atarisha ibitoki birashya, barenga. Inzoga imaze gushya, abwira umugaragu we ati: «Genda ujye guca ibihunda, uzane n’urutete utekere inzoga tugende, nshyire Gikeri umuhoro we ataziyahura. » Ubwo Gikeri aramwumva.
Umugaragu aragenda azana ibihunda n’urutete araza atekera inzoga. Uko atekera Gikeri yiterera muri rwa rutete. Noneho umugaragu arikorera, Nkuba arakubita, umugaragu na shebuja bitura ku isi. Umugaragu aragenda atura inzoga mu nzu. Gikeri ava muri rwa rutete ajya ku buriri. Umugaragu asubira ku irembo asanga shebuja.
Shebuja ati: » Ese wahamagaye? » Umugaragu ati: «Nahamagaye databuja, ariko nta muntu wanyitabye. » Ngo agere ku irembo arongera arahamagara ati: «Yemwe kwa Gikeri? » Gikeri ati: «Yee! Arakorora. Nta muntu umpamagaye? » Bati: «Arahamagaye. Ni Nkuba waje kugutarurira umuhoro. »
Gikeri abyuka vuba vuba, ati: « Ni uko, ni uko. Ibitotsi ni umwana w’undi ga ! Nari nsinziriye ». Aherako arabyuka, ajya mu kirambi. Arakorora. « Mbega mwanzaniye inzoga ? » Bati : « Twakuzaniye inzoga y’ishimwe kandi twakuzaniye n’umuhoro wawe. » Banywa inzoga. Barangije bamubwira imisango yayo.
Birangiye Nkuba n’umugaragu we bisubirira mu ijuru, Gikeri asigara iwe n’umuhoro we.
Si jye wahera hahera Nkuba na Gikeri.
Leave a comment