Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati: “Jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, nanjye nzakwishyura.” Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose.
Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y’uruzi guhambira imiganda y’inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka. Nuko abwira iyo ngona ati: “Reka dusangire iyi nka, nanjye nzakwishyura.” Ya ngona iremera baragabana.
Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma. Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti: “Nyishyura!” Arayibwira ati: “Ejo uzaryame aha ngaha, nzayizana, nawe uyigire uko ushaka.” Iramureka aragenda.
Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti: “Jyewe rero, sinsiga ntakwishe.” Wa muntu na we, ati: “Oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke.”
Ngo bucye, igaruka kumwishyuza. Arayibwira, ati: “Jya hariya hafi y’uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica.” Naho arayereka aho yari yasize ya ngona.
Ya ngwe iramanuka no ku ruzi. Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk’ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti: “Birarangiye wa mugabo ntiyambeshye.” Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.
“Akaryamyenda gashima kishyuye.”
Leave a comment