Amapfa yarateye Bakame irasonza; Maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti: “Mu Kinyaga mpafite mabukwe Nahakoye inka zanjye umunani.” Bakame iragenda, ibonye inaniwe, Ijya mu gicucu munsi y’igiti, Irora hejuru ibona icyiyone Gitamiye umunopfu w’umutari. Nkunda agatukura Bakame ikarusha! Iti: “Henga nihendere ...
LEARN IT Latest Articles
Umwandiko-Ubwoba bw’inyamaswa
LEARN ITUmunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. ...
Umwandiko-Impyisi n’ihene
LEARN ITKera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n’ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti: «Nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. ...
Umwandiko-Mutima muke wo mu rutiba II
LEARN ITBukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti: “Icyica abana b’ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.” Ibatura igufwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w’inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya…. ...
Umwandiko-Mutima muke wo mu rutiba I
LEARN ITUmunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti: “Ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?” Imbwa irayisubiza iti: “Impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?” Ingwe iti: ...
Umwandiko-Uruyongoyongo
LEARN ITUmunsi umwe uruyongoyongo rwarakugendeye ruraritse urunwa n’urujosi ruza kugera ku nkombe y’uruzi. Rurabukwa ifi ebyiri mu mazi hafi y’inkombe y’uruzi. Ruba rwarazifashe iyo rubishaka, ariko kubera rwari rutarasonza ruriraramira. Hashize umwanya, akayara kararushikura. Haza kuza agafi gatoya, uruyongoyongo rwanga kugafata! ...
Umwandiko-Umugani wa Nyiranda
LEARN ITHari umwana w’umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati: «Simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje! Bagira ngo babitse ibiryo by’abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye! Bityo ...
Umwandiko-Imbwa n’intama
LEARN ITImbwa n’intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho. Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby’imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti: «Iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nsanga nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ...
Umwandiko-Ikirura na Bwiza
LEARN ITHabayeno umukobwa w’inkumi, akitwa Bwiza kandi akaba mwiza koko. Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by’akarusho. Bukeye nyina aramubwira ati: “Enda iyi fu n’uru rwabya rw’amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare. Wibuke no kumuntahiriza.” ...
Umwandiko-Intare n’urukwavu
LEARN ITKera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n’ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo ...
Umwandiko-Umugani wa Ngarama na Saruhara
LEARN ITHabayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo ...
Umuvugo-Umunyamerwe
LEARN ITNi Ruhaya rw’isekurume Rwa murarika icyanwa Iyo yarase igihembe Udusekurume turayihunga. Igira ibihembe bireba inyuma Ikagira ubwanwa irarika iteka; Igira umugara wo ku mugongo Ikawushinga iri ku rugamba. Igira imihore myiza cyane Ikaba itungo ryo mu batindi. Iyo bayikuyeho uruhu ...
Umuvugo-Uri mwiza Mama
LEARN ITKoko uri mwiza si ukubeshya Sinkurata bimwe bisanzwe Abantu benshi bakabya cyane Amezi cyenda mu nda yawe Untwite ugenda wigengesereye Udahuga wanga ko mpugana. Ngo igihe mvutse ntarareba Umfureba neza ndanezerwa Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere. ...
Umwandiko-Umurage w’abavandimwe batatu
LEARN ITHabayeho umugabo akagira abana batatu b’abahungu, nyina w’abo bana akaba yarashaje. Uwo mugabo nta cyo yagiraga, uretse inzu yari atuyemo. Buri mwana muri abo bana rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu. Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo mu muryango wabo bari barabibabujije. ...
Umwandiko-Uburyarya bwa Bakame II
LEARN ITAriko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari. Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame. Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n’uko iteye. Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda ariko gasodoka; karakugendeye gakururuka kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi. ...
Umwandiko-Uburyarya bwa Bakame I
LEARN ITKera izuba ryaracanye, imigezi irakama, nuko inyamaswa zose ziraterana, zijya inama yo gushaka uburyo zafukura iriba rirerire, zigira ngo none zagera ku mazi. Inyamaswa zose zirabyemera, uretse Bakame yavuze ko nta mbaraga ifite. Umwami w’ishyamba hamwe n’ibyegera bye, byemeza ko ...
Umwandiko-Inshuti nyanshuti
LEARN ITKera habayeho umugabo Ndebe akaba umukungu kandi akagira inshuti eshatu yitaga iz’amagara. Umunsi umwe yenga inzoga atumira abe bose na za nshuti ze baranywa baranezerwa. Bamaze kwizihirwa, umwe muri bo witwaga Nzamurambaho arahaguruka ati : “Ndagukunda, none nguhaye inka.” Abari ...
Umwandiko-Umusaza n’abuzukuru be
LEARN ITUmusaza yari afite abuzukuru batatu b’abasore; abo bana ntibumvikane, ahubwo iteka bagahora batongana. Sekuru yabireba bikamubabaza cyane. Bukeye arababwira ati: «Bana banjye, mujye mubana neza ntimugahore mupfa ubusa. » Abasore bawe ntibabyiteho bikomereza umwiryane wabo. Umunsi umwe, umusaza amaze kubona ...
Umwandiko-Urwango rw’injangwe n’imbeba
LEARN ITInjangwe n’imbeba byaruzuraga, bikaganira, bigakina, bigasangira akabisi n’agahiye. Imbeba igasigara ku rugo, injangwe ikajya guhiga. Imbeba yacukuraga umwobo mu miganda y’inzu; ariko injangwe ntimenye impamvu mugenzi wayo acukura uwo mwobo. Umunsi umwe bijya inama, byiyemeza kwiba ikimasa. Birakunyarukira nijoro, bizana ...
Umwandiko-Imbwa n’impyisi
LEARN ITImpyisi yarihoreye ibwira imbwa iti: «Uraze twuzure, tunywane. » Imbwa irabyemera, biranywana, bikajya bitumirana. Umunsi umwe, binywa amayoga kwa Mpyisi; ngo bucye binywa amayoga kwa Mbwa. Imbwa ibwira ya mpyisi iti: «Umunsi napfuye uzampambe, ariko uzampambe iwanjye. Nanjye nupfa nzaguhamba ...
Umwandiko-Isha n’inzovu
LEARN ITUmunsi umwe isha yaganiraga n’izindi nyamaswa, nuko iza kuzibwira, iti: « Aho mwari muzi ko naguze ya nzovu nini muzi, none ikaba inkorera? » Impongo yumvise ayo magambo iratangara cyane, iti : ” Ni uko uvuze ? Sigaho kutubeshya ! ...
Umwandiko-Umugani w’ubushwiriri
LEARN ITUbushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti: “Tujye guhakirwa inka.” Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti: “Turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi. ” ...
Umwandiko-Inuma n’imbeba
LEARN ITUmunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga. Umutware wazo arazibaza ati: « Aya masaka yamenwe n’iki aha? Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama. » Izindi numa ziranga. Zihera ko ...
Umwandiko-Indogobe n’umuntu
LEARN ITUmuntu yajyanye indogobe ye kugura umunyu. Hanyuma agaruka awuhekesha iyo ndogobe. Yumva umutwaro urayishengura, ndetse igiye kwambuka umugezi igwamo. Umunyu wikubise mu mazi urashonga, maze noneho umutwaro worohera indogobe. Irishima rwose, ikomeza kugenda; ngo yigire imbere, yitura hasi yigiza nkana, ...
Umwandiko-Injangwe yacitse umurizo
LEARN ITInjangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n’umutego uyica umurizo. Ihura n’izindi zigenda ziyiseka. Iza guhagarara irazibwira iti: “Mfite ijambo rimwe mbabwira.” Izindi ziti: “Tuguteze amatwi.” Na yo iti: “Imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi n’iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha rwose ...
Umwandiko-Isega n’imbwa
LEARN ITIsega inanutse yabonye imbwa ibyibushye irayibaza, iti: « Ko nduzi ubyibushye wabyibuhijwe n’iki, ko jyewe nabuze ikintunga? » Imbwa irayisubiza iti: «Aho mba haba ibyo kurya byinshi, umurimo wanjye ni ukurinda ibisambo, kandi databuja arankunda cyane; nunkurikira ndajya kugusabira ibiryo. ...
Umwandiko-Isega n’umuntu
LEARN ITUmunsi umwe, umuhari wahuye n’isega, urayibwira uti: “Umuntu agira intege cyane, nta nyamaswa yamukira itamuhenze ubwenge.” Isega iti: “Iyo mbona umuntu rimwe risa, ni ukuri naherako musumira.” Umuhari uti: “Ejo uzaze nkwereke umuntu kandi nzamugufasha.” Nuko ngo bucye mu gitondo, ...
Umwandiko-Isega n’inzigo
LEARN ITKera isega yinjiye mu nzu mu gicuku, igwa mu ngunguru irimo inzigo y’umukara. Mu gitondo nyir’iyo nzigo araza, ngo akubite amaso iyo sega akeka ko yapfuye, ayikuramo ayijugunya ahantu mu rubingo, isega yifatira iy’ishyamba. Izindi nyamaswa zayibona zikayitangarira, ziti: “Ako ...
Umwandiko-Imbwa n’igisambo
LEARN ITNijoro mu gicuku, igisambo cyaje ku nzu kigira ngo cyibe ibintu biyirimo, imbwa irakibona iramoka. Nyir’urugo arabyuka, arareba ntiyagira icyo abona, maze akangara ya mbwa ngo iceceke, arongera ajya kulyama. Igisambo kibonye ko asubiye kuryama, kiragaruka, kigerageza gukingura umuryango ngo ...
Umwandiko-Imbeba y’inyamerwe
LEARN ITImbeba yakuviriye mu mwobo itangira kuzerera ishaka icyo yarya. Iribwira iti: “Nzi ubwenge, no kunshuka biragoye, kuko nizera bake. Nta we ushobora kumfata.” Yikoza hirya, yikoza hino; izerera inzu yose ariko iheba icyo yicisha isari. Inyarukira mu kigega, ihingukira kuri ...
Umwandiko-Intare n’imbeba
LEARN ITIntare yarihoreye yiryamira mu ndiri yayo. Imbeba ziraza zigumya kuyikina iruhande. Imwe muri zo yurira ibuye ryari hejuru y’intare, irihanuka hejuru yitura hasi, ikangura intare. Intare ikangutse ifata akaguru k’imbeba. Imbeba yumvise ko intare iyifashe, irayibwira iti: “Ndagusaba imbabazi. Singukanguye ...
Umugani-Nyiramwiza
LEARN ITKera habayeho umugabo, akagira umugore. Bukeye umugore arasama. Umunsi umwe uwo mugore yegura ikibindi ajya kuvoma kandi akuriwe. Aragenda aravoma, amaze kuzuza amazi mu kibindi, agerageza kucyikorera kiramunanira. Nuko arivugisha agira ati: “Icyampa nkabona unyikorerera iki kibindi, maze iyi nda ...
Umugani-Nkuba na Gikeri
LEARN ITNkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeri akaba mu nsi. Gikeri yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hirya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeri yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye. Nkuba abaza Gikeri ati: «Ese Gikeri, ...
Umwandiko-Icyivugo cy’inturo
LEARN ITNi inturo y’umujinya Ya Rutigerera igicuku Yenze ibara ry’igishwi n’ikibiribiri Ihirika mu Buranga Itunguka kwa Nzogiroshya. Ibona Kibamba yaraye ku mutambiko w’urusenge Rusake ihina ibikohwa Ikubiramo ibirokoroko iramiraza. Imbeba yaraye mu muheno Iti: “Ngiye kubaza ibyo!” Iyikoma ijanja Iheruka gukoma ...
Umwandiko-Ingwe yihekuye
LEARN ITIngwe yari ihatse urukwavu, impongo, igikeri n’igitagangurirwa. Bukeye ishaka kujya kwa sebukwe, igufatira abana b’impongo n’ab’igitagangurirwa, ibashyira mu ruhago irarukanira, ihamagara abagaragu bayo ngo bajyane kwa sebukwe. Ikwika igikeri uruhago rurimo ba bana, urukwavu rutwara itabi rya shebuja, impongo itwara ...
Umwandiko-Umuyaga n’izuba
LEARN ITUmuyaga n’izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti: “Ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko nawe uzindusha.” Izuba riremera. Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa ...
Umugani-Ruhinyuza
LEARN ITNgiye kubacira umugani wa Ruhinyuza rwahinyuje Imana. Umugabo yarihoreye ajya kwiba, asanga umugore nyiri urugo yabyaye, baryamye, basinziriye. Asanga Imana iri mu gutuka umwana, imubwira iti: “Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n’ihembe ry’ inzovu.” Umugabo nyiri ukwiba arumva, ati: “Imana ...
Umugani-Nyanshya na Baba
LEARN ITHabayeho umugabo n’umugore bakagirana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. ...
Umwandiko-Isazi n’uruyuki
LEARN ITUmunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti: “Uje kwenda iki hano? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n’abamikazi bo mu kirere?” Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, ...
Umugani-Karyamyenda
LEARN ITHabayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati: “Jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, nanjye nzakwishyura.” Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose. Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y’uruzi guhambira imiganda y’inkorogoto, ahageze ahasanga ingona ...
Umugani-Bakame n’impyisi
LEARN ITKera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti: “Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.” Impyisi irabyemera. Bitangira gucuruza impu, zimaze ...
Umwandiko-Impyisi n’urukwavu
LEARN ITImpyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: “Ndashaka nanjye gusabwa.” Izisaba no kuzayishakira umusore uzayisaba. Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: “Nakuboneye umusore mwiza cyane.”, iti: “Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu byinshi cyane.” Impyisi ...
Umwandiko-Impyisi n’Imana
LEARN ITImpyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n’uw’izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira, bucya yageze ku Mana. Irayibwira iti : « Nyagasani, ntiwambwira ...
Umwandiko-Urukwavu n’umuhari
LEARN ITUrukwavu rwuzuye n’umuhari. Bukeye rurawubwira ruti: “Ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n’urutoke”. Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti: “Ko ntazi kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte?” Urukwavu ruti: “Ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura”. Nuko biherako bihinga ...
Umwandiko-Urukwavu n’igikona
LEARN ITUrukwavu rwatonganye n’igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti : « Iki gisiga nagikinishije, mba nacyishe nkakirya ». Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, ...
Umugani-Ngunda III
LEARN ITNgunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati: “Umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe” Maze yungamo ati: “Ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.” Ibyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ...
Umugani-Ngunda II
LEARN ITNgunda aba aho, aba iciro ry’imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati: « harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore nawe ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. ...
Umugani-Ngunda I
LEARN ITHabayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo ...
Umwandiko-Umuntu w’umunebwe n’umunyabwira
LEARN ITKera hariho abavandimwe babiri b’abakene. Umwe ntiyakundaga gukora ngo abone imyaka n’amafaranga, ntiyagiraga ubwira muri byo; akibwira ko amafaranga azamwizanira akamusanga iwe. Ayabuze akajya avuga ati: «Ndi umukene. Singira ibintu. None se ngire nte ko bitangwa n’Imana?» Nuko akirirwa yiyicariye ...
Umwandiko-Ikinyabupfura mu ishuri
LEARN ITUmunyeshuri warezwe neza usanga anogeye bose, kuko bamusangana ingiro n’imvugo bishimishije. Usanga yubaha abakuru, abana neza n’urungano n’abamugwa mu ntege. Mbese imyifatire ye ari ntamakemwa. Mu ishuri, iyo amaze gusuhuza Mwalimu, amutega amatwi, akumva ibyo amwigisha, maze akayora atyo ubwenge ...