Sakwe Sakwe… ! Soma! Dadari dadari = Inda mu ruhara Data aranyishe data wacu arankiza = Ibuye ryica isuka irindi rikayigorora Dimba ikwege = Ikiba cy’ubwatsi Dimbi idori = Intore mu rwabya Dore abakobwa ...
LEARN IT Latest Articles
Ibisakuzo III
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Ca bugufi baragosora = Ifundi mu murama Ca bugufi tugeze mu manga = Amaguru y’abagufi Ca bugufi turase Bigungira = Umugunguzi Ca bugufi turase Rugingira = Ifundi ku rukoma Ca ...
Ibisakuzo II
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako=Imanzi mu maribori Bagiteye icumu gicumba umwotsi = Ikinyugunyugu Baguhaga akabando warwaye iki? = Igikoro Bakaribata n’umuhungu we Bajogo = Icyiyoni Bakobwa nararushye = ...
Ibisakuzo I
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Abagwabiro bashinze inteko = Umucaca Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Amateke/ Insina Abakobwa banjye babyina bose = Imirya y’inanga Abakobwa banjye banagana amajosi= Urugoyi rwibishyimbo Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya ...
Ibisakuzo
LEARN ITIbisakuzo ni umukino wo mu magambo ugizwe n’ibibazo n’ibisubizo byabyo, abantu baba babazanya ndetse banasubizanya; bigahimbaza cyane abakuru n’abato kandi bikaba birimo ubuhanga kuko byigisha gutekereza cyane. Ibisakuzo ni umukino nyurabwenge kandi igisakuzo gisakuzwa mu magambo yacyo kikicwa mu magambo ...
Umwandiko-Magorwa, Intare na Bakame
LEARN ITKera habayeho umugabo akitwa Magorwa. Yari atunze inka, intama n’ihene. Umunsi umwe yahura inka ze araziragira. Igihe cy’igicamunsi kigeze, intare iraza iti: “Yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni iza nde?” Magorwa ati: “Ni izanjye.” Intare iti: “Uranzi?” Magorwa ...
Umwandiko-Nyarubwana
LEARN ITKera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n’urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho; yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja. ...
Umwandiko-Inzoka n’uruyongoyongo
LEARN ITKera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti: “Mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.” Inzoka iti: “Ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?” Ruti: “Ndagira ngo ndebe ko ...
Umwandiko-Ugiye i Buryasazi…!
LEARN ITKera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi. Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe; ...
Umwandiko-Ururimi rwoshywa n’urundi
LEARN ITRimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi. ...
Umwandiko-Bwengebuke
LEARN ITKera habayeho umugabo ahagurukana n’umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw’amenyo, bati: “Mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!” Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca ...
Umwandiko-Urumuri n’umwijima
LEARN ITUmunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti: “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye ...
Umwandiko-Umwana w’ingayi
LEARN ITMu Rwanda hose banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye. Kenshi na kenshi n’ibyo arya abirya abitamo amarira kuko babimuhana inkoni. Kandi n’ubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri! Iyo abonye abandi bana barya abagirira ishyari, akeka ko ...
Umwandiko-Gikeri na Ntashya
LEARN ITUmunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo yota akazuba, ari na ko atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri. Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati: ...
Umwandiko-Inkomoko y’urupfu
LEARN ITInkuba, umwami, Imana n’urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba ihabwa umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa ...
Umwandiko-Ngoma ya Sacyega
LEARN ITSacyega yari umuhannyi w’ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w’umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be III
LEARN ITAbabyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko nta we ubumva nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati:«Imana ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be II
LEARN ITNuko basesera muri iryo shyamba. Iryo shyamba ryari inzitane ku buryo nta muntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho nk’intambwe icumi. Ubwo ariko nyina wa ba bana yasaga n’uwaciye kuko yari azi ibyari bigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa ngo ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be I
LEARN ITUmugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu; uw’imfura yari ageze nko mu kigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari uwo kwasa inkwi akazigurisha agakuramo amafaranga yo kumutunga we n’ab’iwe bose. Bari abakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko ...
Umwandiko-Umugani w’Umukobwa wo mu gisabo
LEARN ITUmugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo ajya kuraguza. Umupfumu ati: «Ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ...