Habayeho umugabo akitwa Sebwugugu. Bukeye amapfa aratera, Sebwugugu asuhukana n’umugore. Baragenda maze bageze mu ishyamba, bahasanga uruyuzi rweze ibihaza byinshi. Baracumbika, batungwa n’ibyo bihaza. Hashize iminsi, umugabo abwira umugore we ati : “ngiye gutemera uru ruyuzi rwoye kurengerwa n’ibyatsi.” Umugore ...
LEARN IT Latest Articles
Umwandiko-Izuba n’umuyaga
LEARN ITUmuyaga n’izuba byajyaga bitongana iminsi yose, kimwe kikabwira ikindi ko kikirusha amaboko. Bukeye bibona umuntu wihitira. Umuyaga uti :”Ngiye kumwambura iriya kanzu ye, nandusha imbaraga wowe ugashobora kuyimwambura, ndemera ko nawe uzindusha.” Izuba riremera. Umuyaga urahuha cyane, ugerageza kuyimwambura. Wa muntu ...
Umwandiko-Bakame irusha ingufu inzovu n’imbogo
LEARN ITUmunsi umwe Bakame yagiye mu ishyamba ihahurira n’inzovu. Inzovu irayibwira iti: “Mva imbere wa busa we!” Bakame irayisubiza iti: “Aho ntiwagize ngo ubugabo ni ubunini? Niba utabyemera ngwino dusiganwe, urebe ko ntakurusha imbaraga. Cyagwa se kubera ko uzi ko udashobora ...
Umwandiko-Umugore w’umutindi nyakujya
LEARN ITHabayeho umugore, akaba umutindi nyakujya, akibera mu ngunguru bari barajugunye. Umunsi umwe, haza umuntu w’umusabirizi, ariko akamenya gukora ibintu bisa n’ibitangaza. Icyo gihe imvura yaragwaga cyane. Wa mugore amurabutswe, aribwira ati: “Yewe, nta mutindi umwe! Ko niganyiraga, uriya wabaye kuriya ...
Umwandiko-Intama na Bihehe
LEARN ITUmunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziriye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, irivugiza. Bihehe irahunga. Ihura n’intama. Bihehe iti: “Wa mugabo we, urava he?” Intama iti: “Ndava i Nyanza.” – Hari mateka ki? – Hari iteka rica ...
Umwandiko-Isake na sakabaka
LEARN ITIsake yagiye guhaha, ivuye yo ihura na sakabaka. Isake ikubise Sakabaka amaso, iratura, maze ukuguru iraguhina. Sakabaka ibaza Isake, iti: “Uhahiye he? Barahaha bate?” Isake irayisubiza, iti: “Duhahiye i Bugoyi, ariko birakomeye! Irebere nawe; baraguca ukuguru, maze baguhe amahaho, ihute ...
Umwandiko-Umugore w’igishegabo
LEARN ITKera habayeho umutware akagira umugore w’igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w’isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n’imisozi, agashengererwa, umugabo we akaba nk’umuhakwa ...
Umwandiko-Bizirakwezi na mukase
LEARN ITKera habayeho umugabo. Bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa bamwita Bizirakwezi. Bukeye nyina arapfa, umwana asigarana na se. Se amurera igihe gito, atarashaka undi mugore. Aza kurambirwa kuba wenyine, nuko areshya undi umugore. Umugore ahageze, atangira kwanga uwo mwana. Abwira ...
Umwandiko-Amagara yacu
LEARN ITAmagara yacu ni bwo bukungu Iyo yaducitse tubura byose. Iyo yacubanganyeho gatoya, Ntacyo utoranya mu byo utunze, Ngo kibe cyakumara agahinda. Kiguhuzeho na gatoya Kibe ingurane y’ikigucitse. Bajya baca umugani Abanyarwanda Ngo « ahora iteka ari nk’amazi, Ngo iyo amenetse ...
Umwandiko-Nacumuye iki data?
LEARN ITUmubyeyi wambyaye yankunze nkivuka Uwambyaye arahembwa aracanirwa arota Aho asohokeye aronsa araheka araberwa Nkaba umwana mutoya wavukanye indwara Babunga bamvuza mbaraza rubunda Babyemera byose kubera urukundo. Umuhungu nasanze wantanze kuvuka Tubana aho neza tuneza ababyeyi Ubugumba buraza bafunga kubyara Tubyirukana ...
Umwandiko-Urukwavu n’umukecuru
LEARN ITHariho umukecuru akagira umukwe we kure. Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w’irobe n’umukuzo w’inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze arikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruri ku zuba. Urukwavu rumubonye, ruti: “Tura! tura tura nyogoku! Tura ...
Umwandiko-Sakindi
LEARN ITKera habayeho umugabo akitwa Sakindi, ashaka umugore. Igihe umugore atwite Sakindi ajya guhakwa i bwami. Umunsi wo kubyara imvura iramukira ku muryango. Umwami w’ icyo gihugu aza kugama, agera muri urwo rugo, wa mugore nyirarwo ariho abyara . Umubyeyi amaze ...
Ibisakuzo XII
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Naba aha nakugeta=Imbaragasa Nabonye umugenzi ku nziga ebyiri = Igare Nabonye umugenzi urara agenda=Umugezi Nabusobeka ntiwabusobanura=Amata n’amatezano Nabyaye abana ariko ntiwamenya imfura muri bo=Amafundi Nabyaye umwana, ariko mu bandi bana niwe ...
Ibisakuzo XI
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Maganyiro = Inkingi yo ku musego Magurijana arajajaba i janjagiro =Umukondo w’inyana Maguru aca inkanda nyirashyano = Amaguru y’umusambi Maguru ijana kabuno kaboze, hembe rimwe = Inzu Maguru mane ahagaze kuri ...
Ibisakuzo X
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Kabaga arabagira ku ishyamba = Agahinda mu nda Kabandabanda mu murima wa Marara = Imbwa Kabatama i Bukoma = Akagata mu rwondo Kabatama ku bukoro = Ingata mu ruhira Kabindibirima nzagusanga ...
Ibisakuzo IX
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Jugujugu matembe = Inyundo y’umucuzi/Inyundo Jya mu kirambi wikorere isanduka = Imbaragasa mu kirenge Jya mu mubande ubandwe Kagoro = Uruyongoyongo Jya munsi y’urugo bagupfunde ibirozi=Ibiboga byagaze Jya ruguru tujye mataza ...
Ibisakuzo VIII
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! I Burundi n’i Bunyabungo inama ni imwe = Inkono ku ziko I Gisaka ntibacinyira bangana amacinya = Amenyo I Mabara zirarabagirana = Impururu z’umutindi I Nyarukomba baratema = Ubuheri mu gihata ...
Ibisakuzo VII
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Hagarara hakuno mpagarare hakurya duterane ibidashyika = Ibipfunsi Hagarara hakuno, mpagarare hakurya turate abeza =Amenyo Hagarara hakurya mpagarare hakuno duterane ibidashyika=Ibipfunsi Hagarara mu itahe nanjye mpagarare mu itongo = Intashya Hagarara ...
Ibisakuzo VI
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Gacika gasubiraho = Urwara Gacika kabaho = Umusatsi/Urukangaga Gahanitse ari keza = Inyegamo y’umusore warongoye Gahete umugongo gahetse abana umunani = Umuheto n’umwambi Gahirima aguye i Buheza = Intore y’amahingura Gaju ...
Ibisakuzo V
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Faraziya aceza yicaye=Akayunguruzo Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga = Umusenyi Fata agakoni mfate akandi tujye guherekeza Nyamuhirimanga = Umugore utwite Fata akebo mfate akandi tujye gutara intagwira=Ubwoya bw’inka Fata ...