Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti: “Uje kwenda iki hano? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n’abamikazi bo mu kirere?” Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, ...
LEARN IT Latest Articles
Umugani-Karyamyenda
LEARN ITHabayeho umuntu agakunda kurya imyenda. Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati: “Jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, nanjye nzakwishyura.” Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose. Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y’uruzi guhambira imiganda y’inkorogoto, ahageze ahasanga ingona ...
Umugani-Bakame n’impyisi
LEARN ITKera Bakame yacuditse n’impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n’uko impyisi iyirusha ubukungu. Bukeye Bakame ibwira impyisi iti: “Reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.” Impyisi irabyemera. Bitangira gucuruza impu, zimaze ...
Umwandiko-Impyisi n’urukwavu
LEARN ITImpyisi yashakaga umugabo mwiza. Umunsi umwe irakugendera ibwira izindi nyamaswa byabanaga iti: “Ndashaka nanjye gusabwa.” Izisaba no kuzayishakira umusore uzayisaba. Bukeye Bakame irakuzira ibwira ya mpyisi iti: “Nakuboneye umusore mwiza cyane.”, iti: “Ndetse ni umwami, ategeka ibihugu byinshi cyane.” Impyisi ...
Umwandiko-Impyisi n’Imana
LEARN ITImpyisi yari hamwe n’izindi nyamaswa, maze irebye umurizo wayo isanga utameze nk’uw’izindi. Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa n’uw’izindi nyamaswa. Iryo joro ntiyasinzira, bucya yageze ku Mana. Irayibwira iti : « Nyagasani, ntiwambwira ...
Umwandiko-Urukwavu n’umuhari
LEARN ITUrukwavu rwuzuye n’umuhari. Bukeye rurawubwira ruti: “Ngwino twihingire umurima, tuwuteremo ibigori n’urutoke”. Umuhari uremera ariko ubwira urukwavu uti: “Ko ntazi kurira insina, urutoke nirwera imineke nzayimanura nte?” Urukwavu ruti: “Ndi umuhanga wo kurira; ibitoke nibikomera nzajya mbimanura”. Nuko biherako bihinga ...
Umwandiko-Urukwavu n’igikona
LEARN ITUrukwavu rwatonganye n’igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti : « Iki gisiga nagikinishije, mba nacyishe nkakirya ». Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, ...
Umugani-Ngunda III
LEARN ITNgunda ageze imuhira, asanga umugore, umukobwa wa Gacumu, yabyaye. Nuko Ngunda atera kwa Gacumu kwaka ibihembo. Aragenda abwira Gacumu ati: “Umukobwa wawe yarabyaye, nimumuhembe” Maze yungamo ati: “Ndabona yagirwa na biriya bigega byombi.” Ibyo bigega bikaba binini cyane. Barabimuha, bagira ...
Umugani-Ngunda II
LEARN ITNgunda aba aho, aba iciro ry’imigani. Rimwe amaze guhaga ariyumvira ati: « harya ngo mu Rwanda nta muntu wahwanya na njye kurya ? Emwe ni koko. Dore nawe ibi biryo byose maze mu mwanya muto. Nyamara byatetswe mu minsi itandatu. ...
Umugani-Ngunda I
LEARN ITHabayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo ...
Umwandiko-Umuntu w’umunebwe n’umunyabwira
LEARN ITKera hariho abavandimwe babiri b’abakene. Umwe ntiyakundaga gukora ngo abone imyaka n’amafaranga, ntiyagiraga ubwira muri byo; akibwira ko amafaranga azamwizanira akamusanga iwe. Ayabuze akajya avuga ati: «Ndi umukene. Singira ibintu. None se ngire nte ko bitangwa n’Imana?» Nuko akirirwa yiyicariye ...
Umwandiko-Ikinyabupfura mu ishuri
LEARN ITUmunyeshuri warezwe neza usanga anogeye bose, kuko bamusangana ingiro n’imvugo bishimishije. Usanga yubaha abakuru, abana neza n’urungano n’abamugwa mu ntege. Mbese imyifatire ye ari ntamakemwa. Mu ishuri, iyo amaze gusuhuza Mwalimu, amutega amatwi, akumva ibyo amwigisha, maze akayora atyo ubwenge ...
Umwandiko-Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko
LEARN ITKalima: – Mbe Gahigi waje kugura iki? Gahigi: – Naje guhaha udushyimbo, udushaza, n’utujumba. Kalima: – Urabe ufite amafaranga menshi! Gahigi: – Nyakuye he se Kali? Kalima: – Uyakuye kuri bwa bunyobwa bwawe. Gahigi: – Bwararumbye pe! Kalima: – Ubwo ...
Umwandiko-Nzakunda kujya mu ishuri
LEARN ITNzakunda kujya mu ishuri, mpigire ubumenyi bwo gufindura ibyanditswe, bityo mbe mvuye mu mubare w’abatazi gusoma no kwandika. Nzahigira imyuga n’ubundi bukorikori. Ningera mu ishuri nzitonda nige nshyizeho umwete. Nzajya nsubiza umwigisha ambajije, nsobanuze ibyo ntumvise. Sinzarangaza bagenzi banjye ngo ...
Insigamugani-Yariye Karungu
LEARN ITUmugani baca ngo: “Yariye Karungu”, bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye, nibwo bavuga ngo “nimumubise dore yariye karungu.” Wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bo mu Rwampara rwa Biryogo (Kigali), ahasaga mu mwaka wa 1700. Uwo Karungu yari atuye mu ...