Last updated on August 1st, 2024 at 12:36 pm
Buri rurimi ruvugwa n’abantu rugira ibimenyetso bifashisha bandika amajwi yarwo. Abenerurimi ni bo bihitiramo ibimenyetso bakoresha mu rurimi rwabo kugira ngo bashyikirane. Ni ukuvuga ko indimi nyinshi zivugwa ku isi zidakoresha ibimenyetso bimwe cyangwa se bingana. Ibyo bimenyetso ni byo byitwa inyuguti. Mu nyuguti zigize ururimi rw’Ikinyarwanda, harimo inyajwi.
Inyajwi ni iki?
Inyajwi ni amajwi asohoka mu ntangamajwi hatagize ikiyatega mu mivugirwe yayo. Inyajwi z’Ikinyarwanda ni eshanu kandi zandikwa hifashishijwe ibimenyetso bikurikira: i, u, o, a, e. Iyo zanditswe nk’inyuguti nkuru zandikwa gutya: I, U, O, A, E.
Ingero:
i: igiti, imibare, ikibabi, ibigega.
u: uburiri, umupira, ukuguru, urubavu.
o: urugori, umutobe, amakoro, ukuboko.
a: abantu, ibanga, kubaza, Kalisa.
e: agaseke, igitebo, amateke, ameza.
Imyandikire y’inyajwi
Mu myandikire isanzwe y’Ikinyarwanda nta nyajwi ikurikirana n’indi. Uretse mu nyandiko ya gihanga ikoreshwa mu mashuri no mu bushakashatsi, gukurikiranya inyajwi birabujijwe mu myandikire isanzwe. Nubwo bimeze bityo ariko; hari aho byemewe gukurikiranya inyajwi mu nyandiko isanzwe:
Aha mbere ni mu ijambo ry’iritirano “(i) saa” rivuga igihe.
Ingero: – Tuzaza kubasura saa munani.
– I saa yine nizigera uzateke.
Ahandi ni mu magambo y’amarangamutima, imigereka n’inyigana arimo isesekaza, hakoreshwa inyajwi zitarenga eshatu zikurikirana.
Ingero: – Irangamutima: Yooo! Mwihangane.
– Umugereka: Turabakunda cyaneee!
– Inyigana: Nari ndi mu nzu numva ikintu gikubise ku ibati ngo: “pooo!”
Leave a comment