Umugani baca ngo: “Yariye Karungu”, bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye, nibwo bavuga ngo “nimumubise dore yariye karungu.” Wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bo mu Rwampara rwa Biryogo (Kigali), ahasaga mu mwaka wa 1700.
Uwo Karungu yari atuye mu Rwampara rwa Kigali, akaba umushumba wa rwoma, wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo uzwi mu mateka nka Serugarukiramfizi wa wundi uvugwaho ubusambo bw’agahebuzo.
Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Segarukirapfizi yamaze kunaniranwa n’abo mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu, niho yise i Mburabuturo. Amaze kuhatura umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be bakanga kuyamuguriza. Serugarukirapfizi abyumvise, ati: “Ino si inturo ni imburabuturo”, izina rifata ubwo. Biba aho biratinda, bukeye arapfa; apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari, n’umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane, ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo; ni cyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.
Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo ariko bibagora.
Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Serugarukirapfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo, amusaba amata y’ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma. Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza umuruho.
Karungu amaze kubona ubuhake asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w’ineza isa n’umuyange: igisingizo cye cy’ingeso nziza), ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Serugarukiramfizi utararushwaga. Yimuka mu Rwampara n’umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z’imbyeyi z’intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko ati: “Ujye unywa amacunda gusa, naho ikivuguto n’inshyushyu bibe ibyanjye.” Nyiraneza yemera ubusambo bw’umugabo we anywa amacunda, ikivuguto n’inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira ati: “Dore tumaze kubona amavuta, nayo ntukayakoreho ni ayanjye.” Nyiraneza abyemera ariko agononwa.
Bukeye agenderera abandi bakobwa b’i Mburabuturo, arabaganyira, abatekerereza urupfu yapfuye. Abandi baramuseka, bamwe bamwemeza ko azajya arunga bagasangira. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira, amuhereza indosho na we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa, ku mutima, ati: “Nzaguharika!”
Bukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru, ahasanga umugore w’ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge.
Bukeye abantu b’i Mbarabuturo bamaze kubimenya, bati: “Uyu si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse.” Nyirakamagaza we yemera amategeko, ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya, ahimba amageza yandi. Abwira Nyirakamagaza, ati: “Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza!” Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganYuma akajya kwiba bya birunge akabiya. Umugore yatahuka agakubitwa n’inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke.
Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y’inka, atuma umwana ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga). Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by’akamenyero asanganywe. Asumira urwabya rw’ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza aramubaza, ati: “Ubwo uragira ibiki?” Karungu aramwara, aterura urwo rweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararubira, afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira, amusiga na bya birunge, induru arayidehera. Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana n’ibirunge byamuhindanyije. Inkwenene bayivaho bariyamirira, bati: “Nyirakamagaza yariye Karungu, yamuciye amazuru amujijije ibirunge yamwibye”.
Kurya Karungu: Kurakara cyane, kurubira.
Leave a comment