Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Naba aha nakugeta=Imbaragasa
- Nabonye umugenzi ku nziga ebyiri = Igare
- Nabonye umugenzi urara agenda=Umugezi
- Nabusobeka ntiwabusobanura=Amata n’amatezano
- Nabyaye abana ariko ntiwamenya imfura muri bo=Amafundi
- Nabyaye umwana, ariko mu bandi bana niwe mpora njya guta=Umusatsi
- Nagenze amahanga, simbona igiti gikora idosiye = Ikaramu
- Nagenze henshi mbura incuti = Urupfu
- Nagiye i Kigali ndi umusenzi ngaruka ndi umuzungu=Igitoki cya kamara
- Nagukubita Dara=Ibiryo ku mbehe
- Nagutera agatsengenetse=Akanyoni karitse ku nzira
- Nagutera akakuriye mu murama=Akana kavutse kadashyitse
- Nagutera akambuka uruzi katarubonye kandi katarukandagiyemo=Umwana uri mu nda ya nyina
- Nagutera akatagira ingingo=Agasuna
- Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi=gusaba uwo wimye
- Nagutera amacumu yacuzwe n’intoki=Amasuka
- Nagutera amakara y’umuntu=Umusatsi
- Nagutera amazi ajya ruguru=Amazi mu muheha
- Nagutera ba Manzi bitwaza amacumu bayacuritse=Imirizo y’inka
- Nagutera Cyurweru cyambaye umwenda kwa Rwamenyo rwa Makombe= Urume ku musororo
- Nagutera ibisakuzo bya Nyirasapfu=amafuni mu rukoro
- Nagutera ibumbabumba=intosho/umutsima
- Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru=Ijwi
- Nagutera icyo utazi utabonye=Ubuto bwa so na nyoko
- Nagutera igicutsa kitagira amabere=Inkoko
- Nagutera igisogo nyamutentema=Umuziha w’inzovu
- Nagutera igisumba ngari=ururo mu mateke
- Nagutera igitutsi kimanutse kwa Rwatangabo cyiteye imigoma itatu= Ikigori
- Nagutera igitutsi kirekire cyamanutse i Muramba=Igitonyanga
- Nagutera igongo ikeba amazi=Uruho
- Nagutera ikigira izina ntikigire ibara=Umuyaga/Umusuzi/Amazi
- Nagutera ikikakika=Umuhoro
- Nagutera ikimenyimenyi mu biga bose=Ikizamini
- Nagutera Imana y’ishyanga ibagira mu ishyamba=Agahinda ku mutima
- Nagutera imiringa magana atanu bizira gutira=Amasaka
- Nagutera indishyi y’urupfu=Umugore uhetse
- Nagutera inka irisha mu ishyamba ryayo rya yonyine=Agahinda ku mutima
- Nagutera inkangara ya Makaci batera icumu igakinga ikibaba=Umugore unnya ku gihuru
- Nagutera inyamaswa igendesha amaguru 4 mu gitondo, amaguru 2 saa sita n’amaguru 3 nimugoroba=Umuntu
- Nagutera ishongashonga nagutera ikikakika nagutera akantu kaba iwanyu wakamenya nkaguhemba=Ishenyi y’intorezo
- Nagutera ivanjiri=Ibiryo bihiriye i saa sita
- Nagutera Mukara ikamwa ayera murumuna wa Muhoro=Umuyenzi
- Nagutera Muremure waje none=Umuhanda
- Nagutera Mvuyekure wa Semutiku=Igitonyanga cy’imvura
- Nagutera nakwiteguye=Gusitara
- Nagutera Nyamuniga wa Nyamuko=Umutsi w’innyo
- Nagutera Nyamuremure waje kera=Igitonyanga
- Nagutera Nyiraforongo=Imbwa mu masinde
- Nagutera Nyirahanga amenyo abiri=Ibikingi by’amarembo
- Nagutera Rudakambirwa rwa mugabo udafungura akebo kamwe=Imvura
- Nagutera Rugaju mu rugo rw’imigano=Ururimi mu menyo
- Nagutera Ruganwa iganira n’abantu=Telefoni
- Nagutera Rugina igana intaho=Ikizubazuba
- Nagutera Rukara aho igaramye mu bitare bya Mashyiga=Urukumbi mu menyo
- Nagutera Rukara hejuru y’urupfu=Ubwato mu mazi
- Nagutera Rukinga rugana ikimpakamba cy’amaso munani=Ikigagara
- Nagutera Rutambukakibaya rwa Semugeshi=Umusambi
- Nagutera Rutare rwa Sebayanda rwasa ingimagihumbi=Urusyo
- Nagutera Rutumba ruturitse rutare rw’iyapfuye ejo=Isekurume y’intama
- Nagutera Rwakimanuka rutaribwa n’inyoni=Umwijima
- Nagutera ububumbabumbe bubiri mu itaba ry’umusozi=Amabere
- Nagutera umututsi rudigadiga=Urutumbwe
- Nagutera umututu utigita=Ibere ry’inkumi
- Nagutera uruhehe rudatokorwa = SIDA
- Nagutera urujeje uruhumbirajana=Uruyange
- Nagutera urupfu duseka=Kukwanduza SIDA
- Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga=Uruzi/Ishami ry’uruzi.
- Nagutera uruzunguzungu uruzungurizamurizo rwagiye guhahira abana rukararirana=Ikinyabwoya
- Naguze ikote nkivuka na n’ubu ntirirasaza=Umubiri w’umuntu
- Nahinze umurima utagira ikiyorero=Uruzi
- Nahuranye inkoni nyinshi ncyurana imwe gusa=Imisigati
- Nahuye n’uwiruka atagira iyo ajya = Umusazi
- Nahuye na cya matimbatimba cya maguru umunani kigiye kugura umunyu kwa mirongwitanu=Igitagangurirwa
- Nahuye na Rugondo arebesha amaso ane = Umuzungu wambaye amadarubindi
- Nakunombanomba nagukatakata ingabo yanjye rukatiriza=Agakatsi ku butanda
- Nambutse uruzi ndangaje innyo=Umuguta
- Namutumye iyo atazi ansohoreza ubutumwa = Ibaruwa
- Naraguhetse ntiwampemba = Indogobe ishaje
- Narazindutse mbona inzira y’umukara=Kaburimbo
- Nasanze nyamunsi yasa inkwi munsi y’inzira=Inyamanza.
- Nashinze urukiramende ku ngoma ya Gahindiro n’ubu sindarugendera ngo ndusimbuke=Amahembe y’inka
- Nateye agati kanjye ari igozi kamanuka ari igogo kirahira inyabihogo kandi katagira n’inkomarutaro=Ikijumba
- Natumba naturika ni ibuye rya Kagbayi=Ishapure n’amasengesho
- Navutse mpinnye urutoki=Umugondoro w’ibishyimbo.
- Nciye inkanda mpirika n’inkingi = Urukoma n’insina
- Ndagiye gitare mu makoro ntiyakomereka=Ururimi mu menyo.
- Ndagiye ku manga Imana nibishaka nzacyura=Umugore utwite
- Ndagukubita nkakwitaza nitwa umuhungu wa Mburamatare=Gusitara ku ibuye
- Ndaguteruye ndakwesa, urahindukira urandeba =Ubunyereri
- Ndakubise ndirahira nijye mutware wa Mburamatare=Gusitara
- Ndamutemye ndamutaruka =Umutumba w’insina
- Ndara mpiga bugacya=Agahinda ku mutima.
- Ndasera igahanga nkagosorera ikabondo=Guhekenya amasaka
- Ndashe akambi ku Karubanda abami n’abamikazi baratanguranwa=Akazuba karashe
- Ndashe akambi mu Rwanda abagabo bose barakangarana=Umusoro
- Ndateka imirire niyo yanyobeye=Umwana ugaburirwa na nyina w’undi
- Ndateye sinahusha=Imboro mu gituba
- Ndenze akazigiro niteye agahaza=Akayuzi k’akungu
- Ndi mugufi nahina so= Icyanzu
- Ndi Rutebuka ku iteme ndi Rutebuka ku iteke nti mbe mwiriwe Rezida=Urukwavu
- Ndica simporwe=Uruzi
- Ndumiwe ndakavuna umuheto =Umugaho unnya mu ruhira akabura icyo yihehesha
- Ndumwe nkatunga benshi = Imana
- Ndundu hejuru ya ndunduguru = Ingufuri hejuru y’isanduka
- Nduzi abamikazi bateze inigi=Uruyange rw’amashaza
- Ndya nkurye=Urusenda
- Ndyama heza nkarusha abami = Imvunja mu kirenge
Leave a comment