Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Abagwabiro bashinze inteko = Umucaca
- Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Amateke/ Insina
- Abakobwa banjye babyina bose = Imirya y’inanga
- Abakobwa banjye banagana amajosi= Urugoyi rwibishyimbo
- Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya bakaryama=Imyugariro
- Abakobwa banjye bikwije impindu bose=Imirizo y’imbeba
- Abakobwa beza baranaga amajosi = Urugoyi rw’ibishyimbo
- Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse = Imirizo y’inka
- Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu = Ubunyobwa /Imigozi y’ibijumba/ Inkwana z’amateke
- Abana b’abarundi barasana bakiri bato = Ifurwe
- Abana b’iwacu bicaye ku ntebe imwe = Intoki
- Abana b’umwami baratanguranwa mu ngoma = Inshunzi mu cyansi
- Abana b’umwami bicaye ku ntebe imwe=Intoki ku kiganza/ Inkwana z’amateke
- Abana ba mukeba bambaye imigoma bose = Ibigori
- Abana banjye bambaye ibisa by’ibitambaro=Imyambi y’ikibiriti
- Abana banjye bangana bose = Ifundi
- Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda =Umugezi
- Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama =Imyugariro
- Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya = Akatsi ko ku nzu
- Abana banjye bikwije impindu bose = Imirizo y’imbeba
- Abarezi babiri bahuriye mu iriba = Inshunzi z’amata mu cyansi
- Abasore b’i Gisaka barasa n’abakiri bato =Isusa
- Abasore b’i Gisaka barasana bakiri bato=Igisura.
- Abatutsi barebare baturutse i Ruganda = Imvura
- Abazungu b’i Bujumbura baca urubanza bunamye = Imigondoro y’ibishyimbo
- Abeza bararamukanya = Ikinyamushongo
- Agacwende kanjye kabaye kure mba ngukoreyemo = Ukwezi
- Agakecuru Nyarudindiri kamanutse i Gacu na Mpanga kikoreye imigoma itanu = Umusambi
- Agakoni kanjye ka rutigatiga nashaka nagatura umwami = Ingabo y’ubuki
- Agakono k’iwacu ni imbungiramihigo=Agakono k’amanywa
- Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kazatina umugabo = Umusoro
- Agenda neza nuko yanga abanjye = Intare
- Aha hari agati kadacanwa=Isekuru/Intebe/Igisabo/Imbehe/Umuvure/Umwashi.
- Aha hari ubugenge bwatuma, wasera mu ruzi akanzura? Wacana mu ruzi umuriro ukaka? watambana ingabo mu rutara? = Radiyo
- Aho Mutara na Mutaga barasaniye haracyari ibishishibano = Inkwana z’amateke
- Aho Mutara na Mutaga barwaniye nta cyatsi kizahamera = Uruhara
- Aho ndaye n’aho ngeze mpasiga umwanda = Amase y’inka
- Aho ndi aha ndareba mu mahaha ya Nkoronko = Ikigega kirimo ubusa
- Aho Rugondo yabagiwe ntihateze kuzashira ibinure = Inkwana z’amateke
- Aho umugabo ahinze ntasarura = Imbaragasa
- Aho wabereye iri wararibonye? = Ubukumi bwa so na nyoko
- Aho wabereye iri waribonye he ?=Umurara w’uburo
- Aho wabereye wari waterera Muhangiro? = Ikirunga
- Aho wabereye wataramye ku Karubanda? = Uburiri bw’umwami
- Ak’imitana ak’imitari kararenze mu mpinga = Akanyugunyugu
- Aka kagabo kakwica so = Agahwa mu rwondo
- Aka kagabo ni gato ariko kakwirukana so=Uruyuki/Ivubi.
- Aka kagabo ni gato, ariko kahina so =Agahwa mu rwondo.
- Aka kagabo ni gato, ariko kariza so =Akanyarirajisho
- Aka kariza so=Akanyarirajisho
- Aka kayira kasiba twahwera=Akayira kajya mu kigega
- Aka kayira kasiba twashira twese = Inzira ijya mu kigega
- Aka Matana aka Matananya karabwiriza inka mu gikombe = Akanyugunyugu
- Akababaje umugabo kamurenza impinga = Ifaranga
- Akabingo nyamwishyigure = Ishyari ntiriba rito
- Akaguru k’umuringa akaboko k’umuringa byaterana byabyara umuyumbu = Igihondohondo
- Akamanimbanimba, ingoma zo kwa Magagi zivuga zinihira = Inyundo mu ruganda
- Akamarimari ka Mparabanyi kaje kamara abagabo gaturutse inyuma y’ijuru = Ifaranga
- Akana kanjye kabyina neza = Inyana y’umutavu
- Akangaratete ka terera tugende dore umunsi uragiye = Igare
- Akarago kanjye kazinze neza = Umwumba w’urukoma
- Akari inyuma ya Ndiza urakazi? = Inyana iri mu nda ya nyina
- Akatagira inka ntikagire umugeni kagura iki ? = Agahanga k’ihene
- Akavumu k’iwacu ni imbimburamahina = Akabehe karagurirwaho/Umusore ubungira inkumi
- Akavumu k’iwacu ni imbungiramihigo = Akayonga k’amanywa
- Akayuriyuri ka ntibazirikana inshuti y’urupfu = Ibitotsi
- Akebo ka Dede kariramo Dede wenyine = Umwobo w’inzoka
- Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami ku murwa= Umuhotora/Umuhoro
- Ak’imitana ak’imitari kararenze ku mpinga=Akanyugunyugu.
- Ako nateye i Mwonga ntikaravayo = Akajyo batereye munsi y’urugo
- Amabuye ya Nyarubuyenge wayabara ntiwayashobora=Ukwezi n’inyenyeri.
- Amasaka y’i Murera atukura atarera = Ubuguru bw’inyamanza
- Amasaka y’iwacu atukura ateze=Amaguru y’inkware
- Amazi yacu arusha ay’ahandi kuryoha = Amata
- Amenyo abiri = Ibikingi by’amarembo
- Ariya mabuye ya rubarabara wayabara ukayarangiza=Inyenyeri
- Ayiii !!!= Igikecuru kimennyeho igisururu
- Ayiii !!!= Umukecuru wabuze ikijigo cye
- Ayiii !!!=Umukobwa ureba agacumu kishe musaza we
- Ayiii !!!=Umukobwa ureba iwabo hashya
- Ayiii napfa nakira, simbizi =Akanyoni karitse ku nzira
- Ayo macumu yose araterwa ingabo za Rujende = Ifundi
Leave a comment