Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “tw/TW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: twi twu two twa twe
Mu nyuguti nkuru: TWI TWU TWO TWA TWE
Igihekane “tw” mu magambo
- Umutwe
- Abatware
- Ubutwari
- Gutwika
- Ubutwererane
- Amatwi
- Utwuma
- Twizerimana
- Uburetwa
- Utwenge
Igihekane “tw” mu nteruro
- Ejo twize imibare.
- Rutwe adutwaze aka gatwaro.
- Twahirwa yaguze utwenda tw’umwana.
- Mbega! Urarutwa n’utaje.
- Ni iki twibagiwe gutwika?
Igihekane “bw/BW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: bwi bwu bwo bwa bwe
Mu nyuguti nkuru: BWI BWU BWO BWA BWE
Igihekane “bw” mu magambo
- Abakobwa
- Ibiribwa
- Umunebwe
- Ubwato
- Amabwire
- Ubwatsi
- Ubwanikiro
- Ubwogero
- Ikibwa
- Ubwenge
Igihekane “bw” mu nteruro
- Murebwayire yateye ubunyobwa.
- Ubwirasi bwe bwatumye abura akazi.
- Bwira abo bakobwa bagabanye ubunebwe.
- Ubwato twazanye bwuzuyemo amazi!
- Nabonye ibibwa byabwaguye ibibwana binini.
Leave a comment