Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “ts/TS” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: tsi tsu tso tsa tse
Mu nyuguti nkuru: TSI TSU TSO TSA TSE
Igihekane “ts” mu magambo
- Umutsima
- Ibitsike
- Igitsina
- Umusatsi
- Kotsa
- Ikibatsi
- Bisetsa
- Itsinda
- Umutsindo
- Igitsi
Igihekane “ts” mu nteruro
- Ikipe yacu yatsinze ibitego bitatu
- Rutsinga atuye i Gatsibo.
- Karekeki arotsa ibigori ryari?
- Iri vumbi riratuma witsamura.
- Umutsama ni inzoga irimo ubuki.
Igihekane “nz/NZ” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nzi nzu nzo nza nze
Mu nyuguti nkuru: NZI NZU NZO NZA NZE
Igihekane “nz” mu magambo
- Ikibanza
- Umukunzi
- Inzuki
- Abacamanza
- Umurinzi
- Inzige
- Kanzenze
- Inzoka
- Umuranzi
- Inzembe
Igihekane “nz” mu nteruro
- Inzovu enye ziri ku kiyaga.
- Nzabandora afite imitiba y’inzuki.
- Polisi yafatiye inzererezi mu nzira.
- Umukunzi wanjye yambaye ikanzu nziza.
- Aba baturage bubatse inzu neza.
Leave a comment