Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “shy/SHY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: shyi shyu shyo shya shye
Mu nyuguti nkuru: SHYI SHYU SHYO SHYA SHYE
Igihekane “shy” mu magambo
- Amashyi
- Ishyiga
- Umurishyo
- Ishyamba
- Shyorongi
- Ishyaka
- Imirishyo
- Ubushyuhe
- Gushya
- Amashyushyu
Igihekane “shy” mu nteruro
- Ntabareshya bafatiye intashya mu ishyamba.
- Shyirambere afite amashyo.
- Mumuhe amashyi kuko avuze neza.
- Mukashyaka yahuriye n’abashyitse be i Shyorongi..
- Ntimukabeshyere abandi!
Igihekane “ngw/NGW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ngwi – – ngwa ngwe
Mu nyuguti nkuru: NGWI – – NGWA NGWE
Igihekane “ngw” mu magambo
- Ingwe
- Umurengwe
- Kantengwa
- Igihingwa
- Ibishingwe
- Akayongwe
- Nyungwe
- Kayirangwa
- Ingwate
Igihekane “ngw” mu nteruro
- Mukakarangwa agira umurengwe.
- Rurangwa yavukiye i Bungwe.
- Injangwe zihisha muri Nyungwe.
- Ngwabije yataye ingwa ze mu bishingwe
- Ibirayi ni ibihingwa ngandurarugo.
Leave a comment