Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “py/PY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: pyi pyu pyo pya pye
Mu nyuguti nkuru: PYI PYU PYO PYA PYE
Igihekane “py” mu magambo
- Warupyisi
- Gupyinagaza
- Gapyisi
- Gupyoka
- Gupyipyinyura
- Gupyatura
- Mapyisi
Igihekane “py” mu nteruro
- Ntimugapyinagaze abana.
- Nimwiyuhagira mujye mwipyipyinyura neza.
- Warupyisi irirukansa imbwa.
- Abo bana barahekana mapyisi.
- Yamukubise ngo pya!
Igihekane “dw/DW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: dwi dwu dwo dwa dwe
Mu nyuguti nkuru: DWI DWU DWO DWA DWE
Igihekane “dw” mu magambo
- Kudwinga
- Kudagadwa
- Madwedwe
- Idodwa
- Budwiri
- Kudwanga
- Kudwangadwanga
Igihekane “dw” mu nteruro
- Uyu mwenda uzadodwa ejo.
- Uruyuki rwadwinze Madwedwe.
- Mafene yamubonye atangira kudagadwa.
- Ingurube yadwangadwanze ibiziba.
- Nimuhunge ariya mavubi atabadwinga.
Leave a comment