Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “ny/NY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nyi nyu nyo nya nye
Mu nyuguti nkuru: NYI NYU NYO NYA NYE
Igihekane “ny” mu magambo
- Inyama
- Inyoni
- Abanyamahanga
- Inyenyeri
- Nyarugenge
- Inyabarasanya
- Umunyu
- Kunyonga
- Inyanya
- Amenyo
Igihekane “ny” mu nteruro
- Iriya nyogosho iramubereye.
- Kanyana yanyarukiye ku isoko
- Abanyamakuru bazaza ku kibuga.
- Kunyara ku muhanda ni bibi.
- Waba wabonye ya nyubako?
Igihekane “sh/SH” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: shi shu sho sha she
Mu nyuguti nkuru: SHI SHU SHO SHA SHE
Igihekane “sh” mu magambo
- Ibisheshe
- Ishami
- Amashati
- Ishuri
- Ubushishozi
- Shema
- Ishashi
- Amashereka
- Igisheke
- Ishoka
Igihekane “sh” mu nteruro
- Aba banyeshuri barashaka gukina.
- Gashema na Sheja bafashanya imirimo.
- Umuturanyi yaraye ashikagurika.
- Ese washakaga gutema ishami?
- Dutuye mu murenge wa Shangasha.
Leave a comment