Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “nsh/NSH” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nshi nshu nsho nsha nshe
Mu nyuguti nkuru: NSHI NSHU NSHO NSHA NSHE
Igihekane “nsh” mu magambo
- Inshinge
- Inshoberamahanga
- Inshike
- Inshira
- Munyanshongore
- Inshamake
- Inshundura
- Kenshi
- Inshumbushanyo
- Nshogoza
Igihekane “nsh” mu nteruro
- Munshakire Nshimiye aze anshakire inshinge.
- Nshishikariza kurangiza neza imirimo banshinze.
- Sinshidikanya ko nshimisha ababyeyi.
- Nshogoza yanshungiye imitungo.
- Ngirinshuti ntazanshinyagurira.
Igihekane “shw/SHW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: shwi shwu shwo shwa shwe
Mu nyuguti nkuru: SHWI SHWU SHWO SHWA SHWE
Igihekane “shw” mu magambo
- Ishwagara
- Gishwati
- Gufashwa
- Ntirushwa
- Kurushwa
- Igishwi
- Abigishwa
- Ashwi
- Umushushwe
- Igishishwa
Igihekane “shw” mu nteruro
- Iyi nkoko ifite imishwi itanu gusa.
- Ntirushwa yafashwe ahiga muri Gishwati.
- Ba bajura bafashwe hanyuma bahita bashwekura.
- Wogoshwe na nde utyo?
- Abigishwa be bakwiriye imishwaro.
Leave a comment