Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “nkw/NKW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nkwi – – nkwa nkwe
Mu nyuguti nkuru: NKWI – – NKWA NKWE
Igihekane “nkw” mu magambo
- Inkware
- Inkwano
- Kankwanzi
- Inkweto
- Inkwenene
- Inkwavu
- Inkwi
- Rwinkwavu
- Inkwakuzi
- Nyirinkwaya
Igihekane “nkw” mu nteruro
- Kankwanzi aragura inkweto.
- Inkware zikunda gutora mwa Nyirinkwaya.
- Uyu mukambwe yahembwe neza.
- Wa musore bamuciye inkwano adafite.
- Urya mugabo ni inkwakuzi kuko atazarira,
Igihekane “nyw/NYW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nywi nywu nywo nywa nywe
Mu nyuguti nkuru: NYWI NYWU NYWO NYWA NYWE
Igihekane “nyw” mu magambo
- Abanywi
- Umunywanyi
- Amanywa
- Kunywa
- Rwamanywa
- Gusenywa
- Kanywabahizi
- Kunywana
- Semanywa
- Kugabanywa
Igihekane “nyw” mu nteruro
- Kera Abanyarwanda babiri buzuraga baranywana.
- Ntitukanywe inzoga nyinshi kuko zica ubuzima.
- Semanywa yaraye mu runywero.
- Tujye tunywa amazi menshi kandi meza.
- Nywesha igikombe gisukuye.
Leave a comment