Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “ndy/NDY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ndyi ndyu ndyo ndya ndye
Mu nyuguti nkuru: NDYI NDYU NDYO NDYA NDYE
Igihekane “ndy” mu magambo
- Indyarya
- Indyamo
- Indyoheshabirayi
- Indyamirizi
- Indyankwi
- Indyoshyandyo
Igihekane “ndy” mu nteruro
- Muntize ya ndyankwi niyasirize igiti.
- Urandyarya nka Bakame nta soni?
- Ijambo rya Ndyanabo sindyemeye rwose.
- Ibi biryo birimo indyoshyandyo.
- Ndya indyo yuzuye buri munsi.
Igihekane “nny/NNY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: njyi njyu njyo njya njye
Mu nyuguti nkuru: NJYI NJYU NJYO NJYA NJYE
Igihekane “njy” mu magambo
- Ikijyonjyo
- Iwanjye
- Njye
- Njyenyine
- Njyunguri
- Injyana
Igihekane “njy” mu nteruro
- Njyanye na Njyamubiri ku isoko.
- Njyanabo aririmba indirimbo zifite injyana nziza.
- Sinjya nta injyo mu rugo.
- Mugende amahoro bana banjye.
- Njyanira izo nkoko iwanjye.
Leave a comment