Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “nd/ND” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ndi ndu ndo nda nde
Mu nyuguti nkuru: NDI NDU NDO NDA NDE
Igihekane nd/ND mu magambo
- Indimu
- Igitanda
- Irondo
- Amatunda
- Indege
- Umuhanda
- Ibendera
- Kalinda
- Induru
- Indobo
Igihekane “nd” mu nteruro
- Abana bakunda amandazi.
- Mukandori yandarika ibikoresho.
- Kalimunda na Ndereyimana bagiye kuvoma?
- Iriya ndogobe irananiwe.
- Ndaza kureba ko bakoze neza.
Igihekane “ng/NG” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ngi ngu ngo nga nge
Mu nyuguti nkuru: NGI NGU NGO NGA NGE
Igihekane ng/NG mu magambo
- Ingoma
- Amabanga
- Ikirango
- Gukaranga
- Ngororero
- Urukingo
- Ingurube
- Gutangira
- Agahanga
- Ibirungo
Igihekane “ng” mu nteruro
- Ngango atuye mu Ruhango.
- Uru rugo rufite amatungo meza.
- Bariya bahungu banga agasuzuguro.
- Ingamiya yihanganira izuba.
- Wa mukecuru yunga amaguru yagize ikibazo.
Leave a comment