Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “my/MY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: myi myu myo mya mye
Mu nyuguti nkuru: MYI MYU MYO MYA MYE
Igihekane “my” mu magambo
- Imyase
- Abakamyi
- Kuramya
- Abaramyi
- Imyeyo
- Uwumuremyi
- Myasiro
- Imyitozo
- Imyirongi
- Umurimyi
Igihekane “my” mu nteruro
- Uwumuremyi ari mu myiyereko.
- Aba bana bafite imyambaro myiza.
- Turamyumukiza yaje yimyiza imoso.
- Ese uyu munsi turateka imyumbati?
- Ntimukaramye ibigirwamana.
Igihekane “nk/NK” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nki nku nko nka nke
Mu nyuguti nkuru: NKI NKU NKO NKA NKE
Igihekane “nk” mu magambo
- Inka
- Inkokora
- Inkangaza
- Mukankuranga
- Kankindi
- Gakenke
- Inkongoro
- Inkuru
- Umubarankuru
- Inkengero
Igihekane “nk” mu nteruro
- Kankuyo atuyo ku Nkombo.
- Mukankundiye ankundira abana.
- Nabonye inkende n’inkongoro.
- Inka ze zirankurikiye.
- Muraza kunkorera iki?
Leave a comment