Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “mpy/MPY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: mpyi mpyu mpyo mpya mpye
Mu nyuguti nkuru: MPYI MPYU MPYO MPYA MPYE
Igihekane “mpy” mu magambo
- Impyiko
- Impyisi
- Mpyorero
- Serupyipyinyurimpyisi
- Sempyorero
Igihekane “mpy” mu nteruro
- Impyisi ziba mu mashyamba.
- Mpyorero yampyinaje cyane rwose.
- Nyirampyisi arwaye impyiko.
- Umpyipyinyure utambabaza.
- Karemera yampyatuye ariruka.
Igihekane “nty/NTY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ntyi ntyu ntyo ntya ntye
Mu nyuguti nkuru: NTYI NTYU NTYO NTYA NTYE
Igihekane “nty” mu magambo
- Intyoza
- Intyabire
- Ntyazo
- Nyirantyoza
- Sentyoza
Igihekane “nty” mu nteruro
- Ntyariza uyu muhoro nitemere ibiti.
- Nyirantyoza atetse intyabire.
- Abahanga bambujije kubikora ntyo ahubwo ngo njye mbikora ntya.
- Bariya bana ni intyoza mu Ikoranabuhanga.
- Bariya babyeyi batuye i Ntyazo.
Leave a comment