Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “mby/MBY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: mbyi mbyu mbyo mbya mbye
Mu nyuguti nkuru: MBYI MBYU MBYO MBYA MBYE
Igihekane “mby” mu magambo
- Imbeyi
- Imbyaro
- Umukororombya
- Mbyayingabo
- Imbyino
- Abavumbyi
- Imbyiro
- Abahimbyi
- Inyombya
- Kurumbya
Igihekane “mby” mu nteruro
- Iyi mbyeyi ifite imbyaro eshatu.
- Kanyombya yahimbye imbyino nziza.
- Mbyayingabo arahanagura imbyeyi.
- Umubumbyi arira ku rujyo.
- Mbyuka nkaraba ngo ntagira imbyiro.
Igihekane “nny/NNY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nnyi nnyu nnyo nnya nnye
Mu nyuguti nkuru: NNYI NNYU NNYO NNYA NNYE
Igihekane “nny” mu magambo
- Umukannyi
- Abakinnyi
- Sebakannyi
- Ubunnyano
- Ibyonnyi
- Ikinnyeteri
- Kunnyigira
- Umusannyi
- Kunnyega
- Ababyinnyi
Igihekane “nny” mu nteruro
- Mugabo yahannye abasenye inzu yari yasannye.
- Kwa Sebakannyi bararya ubunnyano.
- Kera bambaraga impu zikannye.
- Bamubwiye gukora yirirwa annyerannyera none annyogannyoze aza kugabuza.
- Aba bakinnyi n’ababyinnyi batozwa na Mukannyi.
Leave a comment