Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “cy/CY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: cyi cyu cyo cya cye
Mu nyuguti nkuru: CYI CYU CYO CYA CYE
Igihekane “cy” mu magambo
- Umucyaba
- Icyaha
- Icyerekezo
- Gucyura
- Abanyacyubahiro
- Icyuzuzo
- Cyohoha
- Cyizere
- Umucyo
- Icyokere
Igihekane “cy” mu nteruro
- Uyu mugore afite icyibo.
- Cyubahiro arashaka icyemezo cy‘amavuko.
- Mucyo yimukiye i Cyangugu .
- Witondere icyo cyuma cyagukeba!
- Kuki utagiye guca icyarire cy‘amatungo?
Igihekane “ry/RY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: ryi ryu ryo rya rye
Mu nyuguti nkuru: RYI RYU RYO RYA RYE
Igihekane ry” mu magambo
- Umuryi
- Abanyamuryango
- Uburyohe
- Kurya
- Uburyarya
- Hakurya
- Ryumugabe
- Imiryango
- Uburyamo
- Ryabega
Igihekane “ry” mu nteruro
- Imiryango yacu ituye hakurya ya Ryabega.
- Aba bantu barya nk’abatazongera kurya!
- Ryumugabe agira uburyarya.
- Ibyo kurya byose si ko biryoha.
- Ni uwuhe muryango wari utuye aha?
Leave a comment