Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti: “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, inyoni zikabyuka. Nkawe se weguye ujya he?
Umwijima uti: “Shyuuuu! Ibyo uvuze Zuba ubitewe n’iki? Ugize ngo uranduta kandi ari jye waguhaye izina? Iyo ntaba umwijima ni nde wari kumenya yuko uri izuba? Ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ikinyoma ngo ukundwa n’ibintu byose! Jyewe ndakwanga, nanga abikuza, kandi n’ibintu byose birakwanga, kubera icyocyere cyawe cyabimaze kibibabura. Uretse n’ibyo nta kintu kigukunda wampaho umugabo. Niba utanyuzwe, cyo tujye kureba ikidukiranura umva ko wikuza ngo uranduta, undutisha iki? Ko ushaka abagenzi, ntabaho bacyurwa na nde mu icumbi, abahinzi baruhuka gihe ki? Si jye ubacanira indaro ngahemba abakozi, kandi nkabaruhurira bakaryama? Ngo tugende turebe icyatumara impaka.”
Biragenda, umwijima ubona impyisi, ubwira izuba uti: “Ndaguha abagabo batatu; uwo mu nyamaswa ni uyu. Hasigaye uwo mu nyoni n’uwo mu bantu. Cyo wa mpyisi we ntubere, niba ukunda izuba bivuge, niba kandi ari jye ukunda ubivuge.” Impyisi iti: “Jye nikundira umwijima!” Umwijima uti:”Ntakubwira Zuba yuko ukwikuza kwawe kwaguhimbiye ibinyoma! Uwo ni uwa mbere!” Izuba riti: “Hoshi va aha nta rubanza rwo gucibwa n’impyisi!”
Biragenda bisanga igihunyira. Umwijima uti: “Cyo nawe nyoni dukize kandi imanza zacu ntiziruhije; ni ukwihitiramo. Ari izuba ari jye, ukunda ikihe?” Igihunyira kiti: “Kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira riba ryarampuhuye!” Umwijima uti: “Ntiwumva kwikuza kubi! Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!”
Biragenda bihura n’umujura ati: “Izuba ni umwanzi wanjye, ndubaka rigasenya. Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.” Umwijima uti: “Ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda, ukikuza. Reba rero aho amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye. Shyuu! Ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!” Izuba riracemerwa.
Rigiye kugenda, agacurama kati: “Umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa, genda wange abo bagabo, uguhe abandi. Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo mu nyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo. Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n’inkanda, ni we wanga umwijima.” Izuba riragaruka ribwira umwijima riti: “Abagabo wampaye ndabanze, mpa ahubwo abandi. Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.” Umwijima uti: “Hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!”
Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti: “Nyagasani, dukiranure utubwire urusha undi akamaro.” Imana iti: “Mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema! Ubwiza bw’umubiri bugaragazwa n’izuba, ariko umutima witonda ukagaragazwa n’umwijima; ni cyo gituma bamwe barata ubwiza ku manywa, mu ijoro bagakora bupyisi, bakaba inyamaswa mu zindi. Nimugende muturane kandi nimugirirana izima, uzashobora kwimura undi azamwimure, nabinanirwa mubane.”
Izuba rikura ubwatsi, riherako rigerageza kwirukana umwijima. Umwijima uhungira mu nsi. Izuba rituma ku muriro ngo ujye urifasha kwirukana umwijima. Nuko bacana, umwijima ugahunga, umuriro wahwama umwijima ukigarukira. Izuba rikirukira hejuru rigatuma imuri hose, ryahita umwijima ukarituruka inyuma.
Ngaho aho byaturutse ko umwijima uhunga urumuri.
yooo uyu mwandiko ndawukunda nakuyemo akajambo mbwira umuntu umbwiye nabi ndamubwira nti