Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Kera habayeho umugabo utunze ihene nyinshi; bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umuhungu.
Uwo mwana amaze kuba ingimbi, ababyeyi be barapfa; inzara na yo iza gutera muri icyo gihugu; umwana agatungwa n’ihene ababyeyi be bamusigiye.Bukeye umukobwa wihitiraga arabutswe wa muhungu, aribwira ati: “Uwajya kwihakirwa kuri uriya muhungu yenda yakira iyi nzara, ndetse akangira umugore, byabura akangira umuja.”
Umukobwa arikora aramusanga, amubwira ko ashaka ubuhake. Umuhungu aramurongora barabana baba aho batunzwe n’inyama z’ihene. Amaherezo ariko ihene ziza gukendera hasigara ihene imwe gusa. Umugabo akayireba akabura intege zo kuyica. Umugore na we agahora amuteze amaso.
Haciye iminsi, nyamugabo yigira inama yo kubaga ya hene, ariko atekereza kuyiharira. Agushakira ubujeni arabwiyegereza, abwira umugore kumushakira umutsima; bisa n’uworosoye uwabyukaga!
Umugabo abaga ihene; umugore arateka, ahishije bararya, ibisigaye umugore arabipfundikira. Umugabo bimurya mu nda, inyama zitatetswe bazitara ku rusenge nk’uko bari basanzwe babigira, bararyama. Umugore amaze gushyirwayo, umugabo akemura ku bwanwa bwe, yenda ubujeni n’ubwo bwanwa abitera ku kananwa k’umugore arangije arisinziriza.
Bitinze umugore aza gukanguka, yumva ibintu bimuhanda ku munwa, akeka ko ari ikirago kimuhanda; akoze ku kananwa yumvaho ubwanwa, induru arayidehera ati: “Iri shyano ngushije ndarikwiza he?”
Bumaze gucya arabyuka, umugabo yisigaza mu buriri. Umugore atangira gupfuneka yivugisha ati: “Ibi bintu ndabikika nte ko nta mugore wameze ubwanwa!” Umugabo asa n’ukangukiye hejuru maze abaza umugore bya nyirarureshwa ikimuriza. Umugore yenda uruhu yari yiteye arwikinga mu maso, oya si ukurira! Umugabo aramwegera aramubwira ngo niyihanagure, aceceke. Umugore arahora, akuraho uruhu aramwereka.
Umugabo yifata ku munwa arumirwa. Bigeze aho umugabo ati: “Mbere kurya ihene uri umugore nabyitaga iby’inzara, nkakwihorera. Ubundi iwacu nta mugore urya ihene; iyo ayiriye amera ubwanwa. Ni byo nawe wiboneye.” Yungamo ati: “Ariko humura nzi umuti wamara iryo shyano wagushije.” Umugore ashyitsa agatima mu nda.
Umugabo na we ajya kwitarisha imiti, yiyahirira ibiti abonye byose: ikiri imisave, ikiri imibirizi, imiravumba, n’ibindi ntazi. Araza arabihonda, arabivuguta, ashyira ku kananwa ka nyamugore, ubujeni n’ubwanwa abikuraho. Umugore ararahira ati: “Hehe no kurya inyama z’ihene!”
Leave a comment