Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Habayeho umugabo akagira abana batatu b’abahungu, nyina w’abo bana akaba yarashaje. Uwo mugabo nta cyo yagiraga, uretse inzu yari atuyemo. Buri mwana muri abo bana rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu. Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo mu muryango wabo bari barabibabujije.
Nuko wa mugabo yigira inama yo kugerageza abana be, kugira ngo uzarusha abandi ubutwari, azabe ari we uyegukana. Nuko arabahamagara, arababwira ati: “Bana banjye, kuva ubu, ndashaka ko mugenda, mukajya kwirwanaho, buri wese akiga umwuga. Nimugaruka, uzaba yararushije abandi kumenya neza umwuga we, ni we nzaraga inzu yanjye!” Abana bose bakurikiza uwo mugambi. Bamaze gusezerana umunsi bazagarukiraho, umwe aca ukwe, undi ukwe. Buri wese agenda ahigira kuzaragwa inzu ya se.
Umwana w’imfura aba umucuzi, uw’ubuheta w’umukobwa aba umwogoshi, naho uwa gatatu aba umusirikari. Kubera ko buri mwana yabonye umwigisha w’umuhanga nta n’umwe utarabaye icyatwa mu mwuga we. Umucuzi yimenyereza gucura ibyuma byinshi. Akibwira ati: “Nizeye ko inzu ya data ari njye uzayisigarana, kuko nzi neza umwuga wanjye.”
Umwogoshi na we, yogoshaga neza abantu bakamushikira, akibwira ko nta kabuza, inzu ari we izaragwa. Uw’umusirikari aba intwari. Ubwo butwari bwe bwamuheshaga icyubahiro mu mutwe w’ingabo yarimo kugeza n’aho awubera umugaba mukuru.
Umunsi wo gutahuka ugeze bahurira kwa se, bajya inama yo kwerekana ubuhanga bwabo mu myuga bize. Bihurirana n’uko mu gihugu hari hateganyijwe irushanwa rikomeye ryerekeye imyuga. Umwami yari yakoranyije abahanga mu kogosha, mu kumasha, mu kubaza, mu gucura n’ibindi.
Umunsi wateganyijwe ugeze, ba bana bajyayo. Hatangira abogoshi. Barogosha, barogosha, bigeze aho abantu benshi bahururira wa mukobwa wize iby’ubwogoshi. Bose batangarira ubuhanga bwe kubera ko yogoshaga vuba kandi neza.
Abogoshi barangije, hakurikiraho abacuzi. Bategekwa gucura ishusho y’umwami. Inyundo barazibaka, igihe abandi bagihuzagurika, icyuya cyabarenze, wa musore wize ibyo gucura, ishusho aba ayishyize aho. Rubanda barashika n’abarushanwaga, inyundo barazinaga, bahururiye ya shusho, kuko yasaga neza n’umwami.
Noneho hataho abamasha. Bagombaga guhamya intobo itunze ku gisongo gishinze mu ntambwe magana abiri. Abantu karijana barahakuranwa barasa, kabiri, gatatu, kane… bagahusha, abandi igisongo bakakizinga uruti, habura n’umwe uhamya intobo. Maze wa muhungu w’umusirikare abonye bose begamye arababwira ati: “Nimwigireyo mwese mbereke!” Arafora…ngo pya! Umwambi ugurukana ya ntobo, abantu bose bariyamira.
Nuko ba bavandimwe uko ari batatu baragororerwa. Se na we arabashima. Kubera ko buri mwana yari yerekanye ubuhanga bwe butangaje mu mwuga we, ya nzu bayiragwa uko ari batatu, iba umutungo wabo bafatanyije.
Umubyeyi wabo amaze gupfa, bakomeza kubana neza, bakora imyuga yabo, bakurizaho kuba abakire.
Leave a comment