Last updated on August 1st, 2024 at 12:49 pm
Urukwavu rwatonganye n’igikona, rurarakara cyane, rushaka kucyica. Ariko igikona kibibonye gityo, kirigurukira kiragenda. Urukwavu ruti : « Iki gisiga nagikinishije, mba nacyishe nkakirya ». Nuko urukwavu rugerageza guhimba ubwenge bwo kuzacyica. Rujya ahirengeye, aho ibikona byakundaga gutora. Ruhageze rubona Sakabaka, rurayibwira ruti : « Nubona igikona ukinyereke, uti : « Dore urukwavu rwapfuye. Nanjye ndiryamira nk’intumbi ». Sakabaka irarwemerera.
Muri ako kanya igikona kiraza. Sakabaka ikibonye irakibwira iti : « Dore urukwavu rwapfuye ngwino tujye kururya ». Igikona kiremera, kiti : « Hogi tugende ». Biragenda. Igikona kirarwegera kibwira Sakabaka, kiti : «Data atarapfa, yambwiye ko iyo urukwavu rwapfuye rushinga umurizo. None nduzi uru nguru rwawurambitse, ni bite » ? Urukwavu rwumvise ayo magambo y’igikona rushinga akarizo. Igikona na cyo kibibonye kirigurukira kiti: « sinkiruriye narubonye ni ruzima rwose ». Nuko urukwavu rubura igikona rutyo.
Leave a comment