Last updated on August 1st, 2024 at 12:49 pm
Umunyeshuri warezwe neza usanga anogeye bose, kuko bamusangana ingiro n’imvugo bishimishije. Usanga yubaha abakuru, abana neza n’urungano n’abamugwa mu ntege. Mbese imyifatire ye ari ntamakemwa.
Mu ishuri, iyo amaze gusuhuza Mwalimu, amutega amatwi, akumva ibyo amwigisha, maze akayora atyo ubwenge bwinshi. Iyo mwalimu agize icyo amubaza, amusubizanya icyubahiro, kuko ari umuntu mukuru kandi w’umubyeyi mu ishuri ashinzwe ; agakorana umwete ibyo Mwalimu amutegetse.
Aritonda, akaguma mu mwanya bamuhaye, ntabuze bagenzi be gukora icyabazanye, abaganiriza, abakinisha, abakubaganya, cyangwa abarangaza.
Iyo ari mu bandi ntapfa kuroha ibigambo abonye byose, bitukana, bisebanya cyangwa bitavugirwa mu ruhame n’ubusanzwe, kera bitaga imvugo ya gishumba.
Yishimira kugirira neza bagenzi be, akunga abarakaranyije, ababeshyerana n’abahuguzanya. Iyo arezwe ibinyoma ndetse wenda agahanwa arengana, yiregura nta burakari kandi ntarware inzika ; bityo akirinda inabi, dore ko ari yo iteranya abantu, ikaba gasenyamiryango.
Leave a comment