Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “gw/GW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: gwi – – gwa gwe
Mu nyuguti nkuru: GWI – – GWA GWE
Igihekane “gw” mu magambo
- Umugwegwe
- Ibigwi
- Urugwiro
- Ibigwari
- Igisamagwe
- Karagwe
- Kugwingira
- Mugwaneza
- Kugwira
- Abagogwe
Igihekane “gw” mu nteruro
- Batemye imigwegwe ya Baragwira.
- Nkerabigwi ntagira urugwiro.
- Murindabigwi yagwatirije imodoka ye.
- Ese ya masaka ntiyagwengeye?
- Mbega ngo uraba ikigwari!
Igihekane “sw/SW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: swi swu swo swa swe
Mu nyuguti nkuru: SWI SWU SWO SWA SWE
Igihekane “sw” mu magambo
- Umuswa
- Ruswa
- Abaswa
- Guseswa
- Kuraswa
- Inyamaswa
- Semiswa
- Imiswari
- Rudaseswa
- Koswa
Igihekane “sw” mu nteruro
- Nyiramiswa yabonye inyamaswa.
- Rudaseswa yakubiswe na Semiswa.
- Ntimugatange ruswa kuko ari bibi.
- Ese amakayi ya Nziraguseswa yariwe n’imiswa?
- Mufure neza ya miswaro nabaguriye.
Leave a comment