Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “nw/NW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nwi nwu nwo nwa nwe
Mu nyuguti nkuru: NWI NWU NWO NWA NWE
Igihekane “nw” mu magambo
- Ubwanwa
- Akananwa
- Umunwa
- Gusanwa
- Amamininwa
- Ibinwete
- Amasiganwa
- Kuganwa
- Guhanwa
- Ipfunwe
Igihekane “nw” mu nteruro
- Ayo mamininwa uyahe ihene.
- Karemera atewe ipfunwe n’ibyo yakoze.
- Umwana wakosheje ahanwe.
- Kabera afite ubwanwa buke.
- Uyu muyobozi aganwa n’abaturage bangahe?
Igihekane “ns/NS” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nsi nsu nso nsa nse
Mu nyuguti nkuru: NSI NSU NSO NSA NSE
Igihekane “ns” mu magambo
- Insina
- Umunsi
- Nsekonziza
- Insibika
- Inseko
- Insenda
- Kansi
- Insokozo
- Icyansi
- Igicamunsi
Igihekane “ns” mu nteruro
- Uyu munsi nagiye ku isoko.
- Nsekuye arwariye i Kansi.
- Ntimunsakurize ndi gusoma igitabo.
- Mukansoro yateye izi nsina ryari?
- Zana iyo suka iri munsi y’urutara.
Leave a comment