Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “mp/MP” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: mpi mpu mpo mpa mpe
Mu nyuguti nkuru: MPI MPU MPO MPA MPE
Igihekane “mp” mu magambo
- Impumuro
- Impano
- Nyampinga
- Impengeri
- Imperekeza
- Impanuro
- Impapuro
- Kampala
- Impengeri
- Imparage
Igihekane “mp” mu nteruro
- Sempano yampaye impu.
- Tuzazana imibavu ifite impumuro nziza.
- Babonye imparage muri pariki.
- Kampire yaguze impapuro eshanu.
- Kampala ni umurwa mukuru w’ikihe gihugu?
Igihekane “jy/JY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: jyi jyu jyo jya jye
Mu nyuguti nkuru: JYI JYU JYO JYA JYE
Igihekane “jy” mu magambo
- Amajyambere
- Umujyojyo
- Kujyana
- Amajyaruguru
- Abajyanama
- Kajyunguri
- Urujyo
- Umujyi
- Jyambere
- Bujyujyu
Igihekane “jy” mu nteruro
- Kigali ni umujyi usukuye.
- Jyambere atuye mu Ntara y’Amajyaruguru.
- Ku wa Kabiri tuzajya mu bukwe i Bujyujyu.
- Ni nde wahingishije wa mujyojyo?
- Majyambere agira umujyanama mwiza.
Leave a comment