Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “rw/RW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: rwi rwu rwo rwa rwe
Mu nyuguti nkuru: RWI RWU RWO RWA RWE
Igihekane “rw” mu magambo
- Abarwayi
- Umurwano
- Urwiri
- Abanyarwanda
- Urwego
- Urwondo
- Amarwa
- Urwibutso
- Amagorwa
- Kurwana
Igihekane “rw” mu nteruro
- Ikinyarwanda ni ururimi kavukire rw’Abanyarwanda.
- Karemera yaguze urundi rwembe.
- Uru rwuri ni urwa nde?
- Mukarwego arwariye mu bitaro by’i Rwamagana.
- Ba mukerarugendo bagiye mu Rwanda kureba ingagi.
Igihekane “mw/MW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: mwi mwu mwo mwa mwe
Mu nyuguti nkuru: MWI MWU MWO MWA MWE
Igihekane “mw” mu magambo
- Umwana
- Umwami
- Umwaku
- Gukamwa
- Umwuga
- Umwete
- Iremwa
- Umwaga
- Umwiko
- umweyo
Igihekane “mw” mu nteruro
- Mwiseneza yabajije umwuko mwiza.
- Umwari mwiza agira ingeso nziza.
- Ibimera bitanga umwuka mwiza duhumeka.
- Nutigana umwete uzasibira!
- Mwihorere naza ndamwikoreza ubu bwatsi.
Leave a comment