Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “by/BY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: byi byu byo bya bye
Mu nyuguti nkuru: BYI BYU BYO BYA BYE
Igihekane “by” mu magambo
- Ibyuma
- Ababyeyi
- Ibyana
- Kubyaza
- Uturabyo
- Amabyiruka
- Ibyondo
- Umubyare
- Urubyiruko
- Amakabyo
Igihekane “by” mu nteruro
- Umubyeyi yabyaye umuhungu.
- Umubibyi wo mu Byimana yabibye amasaka.
- Abana barashaka ibyuma byo kugurisha.
- Ese ko mutabyuka vuba ngo tugende?
- Ibyiyoni byashakaga ibyatsi byo guteraho amagi.
Igihekane “nt/NT” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: nti ntu nto nta nte
Mu nyuguti nkuru: NTI NTU NTO NTA NTE
Igihekane “nt” mu magambo
- Intama
- Intasi
- Intorezo
- Abantu
- Intete
- Ubumuntu
- Intorezo
- Intare
- Intoboro
- Mukantagara
Igihekane “nt” mu nteruro
- Uriya mubyeyi afite intimba yatewe n’umugabo we.
- Mureke izo nturusu zikure neza.
- Intambara irasenya ntiyubaka.
- Turareba intore zihamiriza.
- Ntaganda yaciye intobo ku muhanda.
Leave a comment