Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “kw/KW” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: kwi – – kwa kwe
Mu nyuguti nkuru: KWI – – KWA KWE
Igihekane “kw” mu magambo
- Urukwavu
- Ukwezi
- Igikwasi
- Umukwege
- Sebukwe
- Kwibaruka
- Urukwi
- Ukwizera
- Gukwirakwiza
- Urukweto
Igihekane “kw” mu nteruro
- Gakwaya yaguze udukwi duke.
- Mukwiye kwirinda kwaya umutungo w’urugo.
- Abakwe bahageze saa tanu.
- Ukwakira ni ukwezi kwa cumi.
- Kanyandekwe yatangiye kwizigamira.
Igihekane “mb/MB” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: mbi mbu mbo mba mbe
Mu nyuguti nkuru: MBI MBU MBO MBA MBE
Igihekane “mb” mu magambo
- Imbabura
- Imbarasasa
- Umurambo
- Igisambo
- Abanyembaraga
- Imboga
- Kuremba
- Imbuto
- Uturirimbo
- Imbeba
Igihekane “mb” mu nteruro
- Mukambabazi yambaye ikoti.
- Bamuhereye igikoma mu gikombe.
- Arashaka gutura i Gicumbi.
- Ni nde wanyambariye ishati?
- Mbaraga yibagiwe umupira wo kwambara.
Leave a comment