Last updated on August 1st, 2024 at 12:37 pm
Igihekane “ty/TY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: tyi tyu tyo tya tye
Mu nyuguti nkuru: TYI TYU TYO TYA TYE
Igihekane “ty” mu magambo
- Ityazo
- Matyazo
- Gutyaza
- Gutyo
- Sematyori
Igihekane “ty” mu nteruro
- Ntibavuga batyo, bavuga batya.
- Tyaza kuri ririya tyazo.
- Mugende mubigenze mutyo.
- Ese amasuka ya Sematyazo aratyaye?
- Sematyori avuye mu Matyazo.
Igihekane “sy/SY” cyongeweho inyajwi
Mu nyuguti nto: syi syu syo sya sye
Mu nyuguti nkuru: SYI SYU SYO SYA SYE
Igihekane “sy” mu magambo
- Urusyo
- Akanyamasyo
- Umusyi
- Gusyonyora
- Busyete
Igihekane “sy” mu nteruro
- Uyu mwana atinya akanyamasyo.
- Karemera yasyonyoye imiswa..
- Ntimuza gusya aya mamera?
- Umusyi mwiza ntasya ibiheri.
- Gasyori arinda abana be gusyigingira..
Leave a comment